Gicumbi Handball Team yamurikiye akarere igikombe yatahanye

Berekana igikombe batwaye

Ikipe ya Gicumbi Hand Ball Team yamurikiye ku mugaragaro ubuyobozi bw’akarere igikombe batwaye mu marushanwa y’umunsi wo kwibohora.

Amarushanwa yabereye mu karere ka ruhango akaba yari yitabiriwe n’okipe za Handball 7 ziturutse mu Rwanda hose arizo , KIE, GICUMBI HANDBALL TEAM, Kaminuza nkuru y’u Rwanda UNR, Ekipe ya Nyakabanda yo mu mujyi wa Kigali,  ikipe ya police, Groupe scolaire Rambura Garcon na ikipe ya Kigomba yo mu Ruhango.

Muri ayo marushanwa ikipe y’akarere ka Gicumbi yatsinze ku mu kino wa nyuma  itsinze  Police amanota 28 ku manota 20.

Umuyobozi w’ ikipe ya Gicumbi Handball Team Twahirwa Jean Bosco yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi  uburyo bukomeza guteza imbere siporo by’umwihariko Handball.

Akaba yijeje ubuyobozi ko ikipe izakomeza kwiyubaka no gukomeza kwitwara neza,  bakaba bifuza kugera ku rwego rwo kuba bakina n’ikipe z’ibindi bihugu dore ko iyi kipe ifite ticket yo kuzahagararira u Rwanda mu kwezi kwa cyenda biturutse ku gikombe yatwaye ku rwego rw’igihugu mu mikino y’igikombe cy’intwari.

Gicumbi Handball Team yamurikiye akarere igikombe yatahanye 1

Bishimiye intsinzi

 Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanslas, yashimiye abakinnyi uburyo bitanga ndetse no kuba bakomeza kugaragaraza neza akarere ka Gicumbi mu ruhando rw’utundi turere, akaba yabijeje ubufatanye  mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Share Button