Bakunda umukino wo koga ngo kuburyo babonye ubufasha

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera ruturiye ikiyaga cya Burera rutangaza ko rukunda siporo yo koga ngo kuburyo ruyitabira cyane aho ruvuga ko rubonye urufasha rukazamura ubumenyi muri iyo siporo rwayigira umwuga.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, cyane cyane mu gihe cy’izuba ryinshi, iyo ugeze ku mwaro w’ikiyaga cya Burera, ahaherereye mu Gitare, mu murenge wa Kogogo, usanga hari urubyiruko rwinshi ruri koga mu kiyaga.

Urubyiruko ruza kogera mu kiyaga cya Burera ni uruturuka muri imwe mirenge ituriye icyo kiyaga.

Nubwo usanga hari rumwe mu rubyiruko ruba rwaje koga mu rwego rwo kwishimisha cyangwa se mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, hari n’abandi bo ngo babigize nk’akamenyero kuburyo ngo byabaye siporo yabo ya buri munsi.

Niyonsaba Pierre Jean Jaques, umwe muri urwo rubyiruko twaganiriye, avuga ko koga bimurutira izindi siporo ngo kuburyo abonye ubushobozi yayikomeza akayigira umwuga.

Agra ati “…(iyo ukoze siporo yo koga) wumva nta mananiza ufite, umubiri wose wumva nta kibazo ufite kabisa…iyo ugiye mu mazi kabisa nta rugingo rw’umubiri rubarutari gukora: hari ubwonko, iki…utekereza uti “ntaca aha! Ningera ahangaha ndumva ndushye ngaruke inyuma!…(mbonye ubushobozi siporo yo koga) nayikomeza nta kibazo.”

Niyonsaba ufite imyaka 18 y’amavuko, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, akomeza avuga ko ajya koga mu kiyaga cya Burera nibura kane  mu cyumweru.

Iradukunda Vincent de Paul ufite imyaka 16 y’amavuko, wiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu, avuga ko buri munsi ajya koga mu kiyaga cya Burera, cyane cyane mu gitondo.

Mu gitondo ngo iyo atagiye yo ajya yo nimugoroba avuye kwiga. Akomeza avuga ko koga ariyo siporo ye ya buri munsi ngo kuko iyo ayikoze yumva ingingo ze zose zirambutse.

Agira ati “…(iyo ukoze siporo yo koga) umuntu yumva ananutse…umuntu agenda ananura ingingo zimwe na zimwe zo mu mubiri…(siporo yo koga) turayikunda cyane. Ni ibintu byanjye.”

Niyonsaba avuga ko mbere, akiri umwana muto, higeze kuba amarushanwa yo koga mu kiyaga cya Burera yari yateguwe na bamwe mu basore bogaga muri icyo kiyaga. Ariko ngo ubu amarushanwa nk’ayo ntakiba.

Urubyiruko rwoga mu kiyaga cya Burera usanga rumwe ruzi koga urundi narwo rubyiga. Gusa bigaragara ko rwitawe ho rwabimenya kandi uwo mukino wo koga bakawugira umwuga nk’uko babyifuza.

Umukino wo koga mu Rwanda bigaragara ko utaratera imbere kuko nta marushanwa yawo ahoraho ajya aba hirya no hino mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) rivuga ko ryatangiye gutegura abakinnyi b’abahanga, bahereye mu bana bato, bazajya baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Bagiye mu duce dutanu two mu gihugu, gutoranya abakinyi b’abahanga bari munsi y’imyaka 15, kuburyo mu kwezi kwa Nyakanga 2013 bazaba bamaze kumenyekana.

Uhereye kuri ibyo wavuga ko hari ikizere ko umukino wo koga uzatera imbere kuburyo abana bakibyiruka bafite impano yo koga itazajya ibapfira ubusa.

 

Share Button