01

Mu cyiciro (etape ) cya kabiri cy’isiganwa ry’amagare  ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, cyakininiwe hagati y’agace kitwa Kimpésé na Inkisi ku wa kane tariki ya 20/6/2013, Umunyarwanda Bintunimana Emile yegukanye umwanya wa  kabiri, binamuhesha guhita afata umwanya wa kabiri ku rutonde rusange (clasemenr général)

Bintunimana wari wabaye uwa gatatu ku munsi wa mbere w’isiganwa, yakurikiye umufaransa Clain Médéric  waje ku mwanya wa mbere, naho ku mwanya wa gatatu haza umunya Congo witwa Dukua Bumba.

Clain Médéri waje ku mwanya wa mbere yanahise yambikwa umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi uza imbere ku rutonde rusange, akaba uwo mwanya yawambuye umunyarwanda Rudahunga Emmanuel wari wawegukanye ku munsi wa mbere w’isiganwa,  ariko ku munsi wa kabiri waryo akaba yakoze impanuka yatumye atitwara neza.

Rudahunga wakoze impanuka muri matero 50 gusa abasiganwa bagihaguruka, yarangije intera ya kilometer 94 basiganwaga ari mu bakinnyi b’inyuma ariko ku rutonde rusange aza ku mwanya wa kane, inyuma gato y’umunya Tanzania witwa Gonda Gerrard.

Rukundo Hassan, undi munyarwanda witabiriye iryo siganwa aza ku mwanya wa kane ku rutonde rusange.

N’ubwo Congo yazanyemo abakinnyi 18, ntabwo irabasha kwigaragaza cyane kuko kugeza ubu umukinnyi wayo uza hafi ku rutonde rusange ni uwitwa Matondo Mimbole uri ku mwanya wa munani, naho mugenzi we witwa Dukua Bumba akamukurikira ku mwanya wa cyenda.

Amakuru dukesha Radiookapi yo muri RDC avuga ko icyiciro cy’uyu munsi wa kabiri w’iryo siganwa cyabereye ahantu h’imisozi miremire cyane ndetse hanaba impanuka nyinshi ugeraranyije no ku munsi wa mbere w’isiganwa.

Uretse Rudahunga wakoze impanuka agihaguruka, hari n’abandi bakinnyi baguye barimo umunya Congo Matondo Mimbole ari nawe kugeza ubu uza imbere mu bakinnyi ba RDC.

Share Button