AS Muhanga yageze kumukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro
Ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga yaraye ibonye itike yo gukina umukino wa Nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda Bugesera ibitego bibiri kubusa, mugihe bugesera yari yarayitsinze 1 kubusa mumukino ubanza.
Mugice cya mbere ari nacyo cyabonetse mo ibyo bitego 2, umukino wo kwishyura waranzwe n’ishyaka ryinshi kuruhande rwa AS Muhanga, ariko biza guhinduka mugice cya kabiri aho ikipe ya Bugesera yashakaga kwishyura yagabanyije umuduko wa Muhanga, gusa ntibyagira icyo bitanga.
Umutoza wa Bugesera yatangaje ko nubwo batabashije kujya mucyiciro cya mbere ndetse bakaba batanageze kumukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, ngo ikipe ye ntacyo itakoze haba kuruhande rw’abayobozi, abakinnyi ndetse n’abafana, dore ko kuri uwo mukino abafana ba bugesera bari benshi nubwo bivugwa ko ari abafana ba AS Kigali batashakaga kuzahura na Muhanga kumukino wa mbere.
Umutoza Ali Bizimungu wa Muhanga we yatangaje ko urugamba rusigaye arirwo rukomeye kuko bubaha ASKigali bazakina umukino wa nyuma, kuko nayo yahageze yabikoreye kandi ikuyemo amakipe akomeye.

Amakipe yombi yarasatiranye ariko AS Muhanga iba ariyo ibona ibitego
Ali yanemeje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Musanze, ariko avuga ko atari Musanze irimo kumushaka yonyine ahubwo hari n’andi makipe yo mukiciro cya mbere hano mu Rwanda.
Mumikino y’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka hakaba hanatangwa ubutumwa bwo kwirinda malaliya hakoreshwa inzitiramubu zikoranye umuti no kwirinda ibyakurura umubu uyitera. Kumukino wahuje AS Muhanga na Bugesera, ba kapiteni b’amakipe yombi hamwe n’umuganga watoranyijwe bakaba baratanze ubutumwa butandukanye kuri iyo nsanganyamatsiko.

 

Share Button