Rulindo: hagiye gutangizwa ishuri ry’umukino wa  KUNG FU

Abashoramari b’abashinwa ngo baba bagiye gushora imari zabo mu karere ka Rulindo,aho bazashora imari mu bikorwa bitandukanye bizateza imbere ubukungu bw’abatuye aka karere n’ubw’akarere kose muri rusange.

Nk’uko bitangazwa n’intumwa z’abo bashoramari zasuye akarere ka Rulindo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/5/2013, ngo mu gihe gito cyane abo bashoramari baraba bahasesekaye mu rwego kurebera hamwe n’ubuyobozi ibikorwa byazahakorerwa bitewe n’ibyifuzo cyangwa n’ibijyanye n’ibikenewe gukorwa.

Gusa ariko nk’uko izi ntumwa zabitangaje,ngo hari imishinga imwe n’imwe bashobora kuzibandaho,ijyanye n’ubuhinzi,uburezi,na sport.

Mu bijyanye n’ubuhinzi ngo bifuza kuzateza imbere igihingwa cya Kawa n’ibindi.Naho mu bijyanye n’uburezi ngo bazateza imbere uburezi bigisha ururimi rw’igishinwa mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rulindo.

Ku bijyanye na sport, ngo  ni uko kugeza ubu abashinwa bifuza cyane kwigisha umukino wa KUNG FU mu baturage b’aka karere ka Rulindo,uhereye ku bakozi bako,ukageza ku muturage w’umuhinzi wo mu cyaro.

Ibi ngo bikazazamura imyunvire ya bamwe mu baturage bunva ko gukora sport ari iby’abize ,nk’uko bitangazwa na KONG LING WANG bakunze kwita SAM.

Ku ruhande rw’abakozi b’akarere ka Rulindo,bavuze ko hafi ya bose bazitabira kwiga KUNG FU ,ngo bashimishijwe cyane n’uwo mukino, ku buryo ku bwabo bunva ko byahita bitangira vuba kandi bigakwirakwizwa no mu baturage bose.

Aba bashoramari ngo bakazatangira kuza mu cyumweru gitaha ,aho bazahura n’ubuyobozi bw’aka karere ,mu rwego rwo kwiga neza no kunonosora iyo mishinga ,kugira ngo ihite ishyirwa mu bikorwa bidatinze.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo,ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murindwa Prosper,wavuze ko hari imibanire n’imikoranire  byiza hagati y’igihugu cy’ubushinwa ,n’igihugu cy’u Rwanda,akaba yavuze ko nk’ubuyobozi bishimiye cyane aba bashoramari bagiye kuza mu karere ka Rulindo.

Yavuze kandi ko n’ubwo umushoramari aba ashore imari ashaka inyungu ,ngo ariko ikiza ni uko ibikorwa  azana, ari ibyo kuzamura ubukungu ,haba ku ruhande rw’abaturage,no ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere kimwe n’igihugu cyose muri rusange .

 

Share Button