01Ku mukino wa nyuma wa shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri uzahuza Gucumbi FC na Esperance Sportive de Kigali ya Kimisagara ku cyumweru tariki ya 26/5/2013, ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe ndetse inongererweho Miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byamaze kwemezwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda – FERWAFA.

Ni ubwa mbere ikipe  enye zageze muri ½ cy’irangiza zigenerwa amafaranga, ni n’ubwa mbere kandi ikipe izatwara igikombe izaba igenewe amafaranga anagana na Miliyoni 2 n’ibihumbi 500, kuko ubundi yahabwaga igikombe n’amafaranga makeya ariko nayo ntiyakundaga gushyirwa ahagaragara.

N’ubwo Gicumbi FC na Esperance zamaze kubona bidasubirwaho itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, aya makipe agomba guhatanira igikombe n’ayo mafaranga, kugirango hanagaragare ikipe ibaye iya mbere mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka.

Ikipe izatsinda izahabwa igikombe na miliyini 2.5, naho izaba yatsinzwe izegukana umwanya wa kabiri na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwo mukino uzatangira saa cyenda zuzuye kuri Stade Amahoro i Remera, uzabanzirizwa n’uzahuza Bugesera FC, ikipe y’akarere ka Bugesera na Sunrise y’i Rwamagana.

Bugesera FC, yahabwaga amahirwe yo kuzazamuka mu cyiciro cya mbere bitewe n’uko yari yarigaragaje muri shampiyona ndetse ubu ikaba igeze muri ½ cy’irangiza mu gikombe  cy’Amahoro, yatunguwe na Gicumbi irayisezerera muri ½ cy’irangiza mu mikino uhuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Sunrise, yamaze igihe kinini ku mwanya wa mbere mu itsinda yari iherereyomo mu cyiciro cya kabiri, yatunguwe no gusezererwa na Esperance mu mukino wo kwishyura wari  wabereye ku kibuga cyayo i Rwamagana.

Ikipe izatsinda hagati ya Bugesera na Sunrise, izegukana umwanya wa gatatu, inahabwe Miliyini imwe  n’igicey’amafaranga y’u Rwanda, naho izaba yatsinzwe ikazafata umwanya wa kane na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Gicumbi FC na Esperance zizakina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona itaha ya 2013/2014. Nyuma ya Isonga FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, zikaba zitegereje kumenye indi kipe  zizasimbura mu cyiciro cya mbere.

Mu gihe hasigaye umukino umwe gusa ngo shampiyona yo mu cyiciro cya mbere irangire, imibare igaragaza ko ko Etincelles FC ariyo ifite ibyago byinshi byo gukurikira Isonga FC mu cyiciro cya kabiri.

Share Button