Ikipe y’abafite ubumuga y’akarere ka Gisagara imaze kwegukana ibikombe 2 muri sit Ball na Sitting Volley Ball n’akayabo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mu mikino y’Abantu bafite ubumuga yaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba mu kigo cy’ishuri ryitwa NOTRE DAME DU BON CONSEIL.

01

Gisagara Sit Ball na Sitting Volley Ball yatwaye ibikombe 2 byakinirwaga ku rwego rw’Igihugu mu bagabo nyuma yo gutsinda amakipe amaze igihe ari mu mikino  mu gihe yo uyu mwaka ari uwa 2 yinjiye mu mikino y’abafite ubumuga.

Aka karere ariko kavuga ko imikino yako igikeneye imbaraga n’ubwo katwaye ibi bikombe, cyane ko kugera ubu nta kipe y’abagore babana n’ubumuga kagira. Ibi ngo byaba biterwa n’uko ari akarere k’icyaro ndetse n’abagore bahaboneka bagakwiye kujya muri iyo kipe bakaba batarabyumva, ariko kandi bakaba na bake nk’uko umuyobozi w’aka karere ka Gisagara Léandre Karekezi abivuga.

Ikibazo cy’imikino ku bafite ubumuga ariko nanone mu karere ka Gisagara, ngo kinashingiye ku kuba nta bibuga bagira bitorezaho kuko n’iki kipe imwe ihari irinda kujya kwitoreza mu mujyi wa Huye kuko ariho ibasha kubona ibibuga.

Léandre Karekezi umuyobozi w’;akarere ariko avuga ko ari igihe gito ibibuga bikaboneka. Ati “Nibyo koko dufite ikibazo cy’ibibuga, ariko bigiye kuboneka kuko byashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, bikaba rero bizahita byubakwa”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Karere ka Gisagara, akaba na perezida w’ikipe Bwana BAKUNDUKIJE Elysé nawe avuga ko batangiye gutoranya abagore bafite ubumuga bashobora gukina, bakaba bateganya kubashakira umutoza kandi ngo bizeye ko nayo izajya itwara ibikombe.

Ikipe y’abagabo bafite ubumuga bo mu Karere ka Gisagara itwaye ibikombe bibiri itarigeze itsindwa na rimwe muri Phase 3 zose zigize shampiyona.

Share Button