Gicumbi mu marushanwa ya Handball yo kwizihiza umunsi w’umurimo amakipe amwe yatahana


Umuyobozi w’akarere ahereza igikombe umwe mubagize ikipe y’abakobwa

Amarushanwa  ya Handball yo kwizihiza umunsi w’umurimo mu Karere Gicumbi yitabiriwe n’amakipe atandukanye yatururtse mubi bice byose by’u rwanda.

Kuwa 5/5/2013 ku kibuga cya Handball cy’akarere ka Gicumbi  niho hahuriye imikino ya Handball y’abagabo aho hari ikipe eshanu zari zaturutse UNR, KIE, POLICE ,ES KIGOMA na GICUMBI Handball team.

Mu bagabo imikino yarangiye ikipe ya GICUMBI Hand Ball Team itsinze  ikipe ya ES kigoma ibitego 25 kuri 20 ku mukino wa nyuma w’amajonjora, yabaye ekipe zikina hagati yazo.

Mu gihe mu bakobwa ikipe ya ES MUKINGI yatahanye igikombe itsinze ikipe ya Golilla yo mu mujyi wa Kigali ku bitego 14 kuri 13.

Iyi mikino yabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umurimo aho yari yitabiriwe na Perezida wa Fedelation y’umukino wa Handball mu Rwanda UTABARUTSE Theogene.

Gicumbi mu marushanwa ya Handball yo kwizihiza umunsi

Bimwe mubikombe bahataniraga

Perezida wa Fedelation y’umukino wa hand ball mu Rwanda akaba yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi uburyo buteza imbere siporo cyane cyane umukino wa Handball nk’uko  bigaragara mu musaruro ikipe y’akarere ka Gicumbi itanga.

Gicumbi mu marushanwa ya Handball yo kwizihiza

Abafana b’ikipe ya Gicumbi

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi akaba nawe yagaragaje ko bazakomeza gufasha ikipe mu bishoboka kugirango ikomeze kwitwara neza itwara ibikombe  ndetse ikomeze ibe ku isonga mu yandi ma kipe  yo mu gihugu kugeza n’aho izajya ihagararira u Rwanda.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho ekipe y’akarere ka Gicumbi itwaye  igikombe cy’umunsi w’intwari muri uyu mwaka aho yabonye tike  yo kuzitabira imikono izabera muri Tunisia mu mpera z’uyu mwaka.

 

 

Share Button