Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gakenke  bafata umwanya wo kujya   kwitoza gukina umukino witwa “Sitball”. wo mukino bakina bicaye ngo ubafasha kuva mu bwigunge no gusabana hagati yabo.

Uyu mukino si mushya mu Rwanda kuko  abafite ubumuga bo mu Rwanda begukanye igikombe mumarushanwa yabereye i Kampala.

Ndimukaga Gaspard, afite ubumuga avuga ko sitball ibarinda kuba mu bwigunge. Agira ati: “ iyo  nahuye na bagenzi banjye tugakora imyitozo nk’iyi, tukanakina bituma umuntu ava mu bwigunge, mbese tugasabana.”

Uretse no  kuva mu bwigunge, ngo siporo ifite umumaro munini ku bafite ubumuga harimo kurambuka amaguru, imitsi igakora neza.

01

Gukina ku bafite ubumuga bibafasha kuva mu bwigunge.

 “Bingirira akamaro, ahanini dukora siporo tukarambuka, urabona nk’ubu twacitse amaguru, ariko iyo wicaye hamwe uragatama ntugire icyo wakwimarira ariko iyo wakoze siporo imitsi irarambuka ukabasha kwikorera akarimo” nk’uko Nzabagerageza Martin abisobanura.

Nzabagerageza  akomeza  ahamya ko nyuma yo kwitabira siporo asigaye yumva akomeye.  Ngo yicara ku muringoti agatema ubwatsi by’amatungo, abana be bakabutunda.

Ikindi, gukina umukino wa Sitball watumye abandi bantu babona ko abafite ubumuga bashoboye mu gihe hari na bamwe babwiraga ko badashobora gukina nta maguru bafite.

Share Button