Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda – FERWAFA rigiye gushyiraho igikombe ngarukamwaka kizajya gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona igakina n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro mu rwego rwo kongera amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru.

Umuyobozi wa FERWAFA Ntagungira Celestin ‘Abega’, yadutangarije ko bamaze iminsi bafite uwo mushinga, gusa bakaba batarahamye neza niba iyo gahunda izatangira uyu mwaka, kuko ngo bagishakisha abaterankunga.

“Dufite gahunda yo kongera amarushanwa mu guteza imbere umupira w’amaguru. Ubu turifuza ko uyu mwaka hazatangizwa icyo gikombe kizajya gihatanirwa buri mwaka, ariko ntabwo twahita twemeza ko bizakunda kandi tutarabona abaterankunga. Hari abo tukiganira ariko ntacyo turageraho”.

‘Super Cup’, igikombe kiruta ibindi, gikunze guhatanirwa cyane cyane mu mashampiyona akomeye ku mugabane w’Uburayi, gusa kikagira amazina atandukanye. Nko muri Espagne, uwo mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona igakina n’iyatwaye igikombe cy’Umwami (Copa DelRey), mu Bwongereza kigahuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye FA Cup kikagira izina rya ‘Community Shield’

I Burayi kandi hari na ‘Super Cup’ ihuza ikipe yatwaye igikombe cya ‘Champions League’ n’iyatwaye ‘Europa League’

Igikombe cya Super Cup nikiramuka gitangijwe mu Rwanda uyu mwaka, kizakinwa na Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona, ikazakina n’ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro. Kugeza ubu APR FC, AS Kigali, AS Muhanga na Bugesera FC ziracyari guhatanira igikombe cy’Amahoro.

Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko mbere y’uko icyo gikombe gitangizwa, hazabanza gushyirwaho amategeko ahamye akigenga kugirango kijye gihatanirwa mu mucyo kandi kigende neza.

Rimwe mu mategeko ashobora kuzakoreshwa nk’uko uwo muyobozi abivuga, harimo nko kwemeza ko niba ikipe itwaye igikombe cya shampiyona igatwara n’igikombe cy’Amahoro, yazajya ikina iyo ‘super cup’ n’ikipe yabaye iya kabiri mu gikombe cy’Amahoro.

Iki gikombe nigitangizwa, kizaba gisanga mu Rwanda andi marushanwa arimo shampiyona, igikombe cy’Amahoro ndetse na Primus Cup ikinwa rimwe na rimwe mbere y’uko shampiyona itangira.

Tags for promotion: Rwanda-sport- Super Cup’- FERWAFA

Share Button