beachvolleyballcvrpgIKipe ya APR Volleyball Club y’abagore kuri uyu wa mbere tariki ya 01/4/2013 yerekeje muri Madagascar mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, izatangira ku wa kane tariki 4/4 kugeza tariki ya 14/4/2013, ikaba ijyanye intego yo kuzaba mu makipe ane ya mbere muri iryo rushanwa.

Mu kiganiro twagiranye na Viateur Sibomana, umutoza w’iyo kipe, yadutangarije ko bamaze iminsi bitegura neza kandi ko akurikije amakipe yamaze kumenya ko bazahurirayo, yumva yakwizera nibura umwanya umwe muri ine ya mbere.

“Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona twatangiye kwitegura guhagararira u Rwanda. Ubu abakinnyi banjye bose bamaze neza, ndetse twanazanyemo andi maraso mashya y’abakinnyi bakiri batoya, baje bahasanga abandi bafite inararibonye ku buryo twizeye kwitwara neza.

Nkurikije amakipe namaze kumenya ko tuzahurirarayo nayo, ndumva tutazabura umwanya umwe muri ine ya mbere”.

Sibomana avuga ko amakipe ashobora kuzamugora cyane ari akomoka muri Kenya cyane cyane, kuko ngo ayo mu bihugu by’Abarabu akunze kwitwara neza, atagikomeye muri iyi minsi, ngo ariko ayo bazahura nayo yose bazahangana.

Mu rwego rwo kwiyubaka no kwitegura neza iyo mikino, APR VC yongeyemo abakinnyi bashya barimo Denyse Mutatsimpundu na Nzayisenga Charlotte bakinaga mu ikipe ya Ruhango Volleyball Club, uko ari babiri bakaba ari nabo bakinnyi beherukaga kwegukana igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volkeyball).

Kuba ikipe ya APR VC izakina iryo rushanwa kandi bizaba ari mu gihe cyo kwibuka abatutsi bazije Jenoside, umutoza Sibomana avuga ko babiganirije abakinnyi bababwira ko bazagerageza kudacika intege, ndetse ngo  muri iryo rushanwa hazajya hafatwa umunota wo kwibuka abazize Jenoside, mbere y’uko buri mukino utangira.

Ikipe ya APR VC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize igitwaye Rwanda Revenue Authority yari yaragitwaye mu mwaka wabanje.

Prisons yo muri Kenya ni yo yegukanye igikombe giheruka, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Pipeline nayo yo muri Kenya


 

 

Share Button