Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa baterengeje imyaka 18 kuri uyu wa mbere tariki ya 18/3/2013 nibwo yerekeje mu Misiri aho igiye gukina imikino y’igikombe cya Afurika kizahabera kuva tariki ya 23/3/2013.

Umutoza w’iyo kipe Paul Ibrahim Bitoka avuga ko bagiye mu Misiri hakiri kare kugirango bazabashe gukina imikino ya gicuti mbere y’irushanwa nyirizina.

“Twasabye Minisiteri ya siporo ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ko badufasha tukagenda hakiri kare kugirango twitegure neza, nabo barabyumva, niyo mpamvu tugiye kare kandi twizeye kuzakinirayo imikino ine ya gicuti mbere y’irushanwa nyirizina”.

Umutoza Bitok avuga ko kugeza ubu amakipe bamaze kumenya ko azitabira iryo rushanwa ni Misiri, Algeria, Tuniziya, Rebubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, ngo ariko n’ubwo higanjemo  amakipe y’abarabu kandi akomeye mu mukino wa Volleyball ngo intego ni ugutahana nibura umwanya wa gatatu.

“Tuzi neza ko amakipe y’abarabu atangira gutegura abana bagifite imyaka umunani, bagakura bakina Volleyball. Kubera ubushobozi bukeya ntabwo iyo gahunda u Rwanda rwari rwayitangira, gusa ariko sinabura kuvuga ko gahunda yo guhuriza abana hamwe mu bigo bakigishwa Volleyball bizadufasha cyane.

Ndetse nkurikije imyitozo tumaze iminsi dukora nkaba nizera ko tuzatahukana umwanya wa gatatu uzaduhesha itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabere muri Thailand mu mpera z’uyu mwaka”.

Kuba umutoza Bitok yari amaze iminsi atoza amakipe y’abahungu ndetse mu cyumwru cyashize akaba aribwo yari avuye muri Tuniziya gutoza ikipe y’abatarengeje imyaka 21, ngo ntacyo ikipe y’abakobwa izahungabanaho, cyane ko bari bamaze iminsi batozwa n’abigisha Volleyball mu bigo byatoranyijwe hirya no hino mu Rwanda.

“Aba bana erega batojwe kuva kera barakurikiranwa, kandi banabonye abatoza beza mu bigo bigamo babaha imyitozo ihagije mu gihe ntari mpari ku buryo numva ari ntacyo batakaje. Ikindi kandi buriya njyewe akazi kanjye ni uguhuza imbaraga n’ubuhanga aba bana bafite, naho ibindi baba barabyigishijwe n’ababatoza mu bigo bigamo cyane ko bose ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye”.

Ni ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka u Rwanda rwohereza ikipe ya Volleyball mu marushanwa nyafurika kandi abiri muri yo yamaze kwitwara neza. Iyi kipe y’abakobwa batarengeje imyaka 18 igiye mu Misiri nyuma gato y’ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 21 baherutse gutahukana umwanya wa gatatu bavuye mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tuniziya.

Ibyo byabahesheje n’itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Turukiya muri kanama uyu mwaka. Abo basore nabo batozwa na Paul Bitok, babonye itike nyuma ya barumuna babo batarengeje imyaka 18, nabo begukanye umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika cyaberaga muri Algeria, bityo bakahavana  itike yo kuzakina igkikombe cy’isi kizabera muri Mexique mu mpera z’uyu mwaka.

Share Button