Rayon Sport irakina na Mukura ku munsi wa 19 wa shampiyona

Kuri icyi cyumweru tariki ya 3/2/2013, shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iraba igeze ku munsi wayo wa 19, aho umwe mu mikino ikomeye uza guhuza Rayon Sport na Mukura Victory Sport zombi zo mu ntara y’Amajyepfo.

Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo irakira Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa gatanu, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyanda n’igice.

Aya makipe yombi anafite inararibonye mu mupira w’u Rwanda, ahagaze neza muri iki gihe, dore ko yombi amaze iminsi yitwara neza haba muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’amahoro.

Kuva ku munsi wa 14 ubwo imikino yo kwishyura yatangiraga kugeza ku munsi wa 18 uheruka, Mukura ntabwo yigeze itsindwa na rimwe ahubwo yagiye itesha amanota amakipe akomeye nka Police FC zanganyije ubusa ku busa, nyuma igatsinda APR FC igitego 1-0.

Nicyo kimwe na Rayon Sport, nayo kuva imikino yo kwishyura yatangira, ntabwo yigeze itsindwa na rimwe, ikaba yarakomeje umuvuduko yazamukanye muri iyi shampiyona, dore ko yari yayitangiye nabi ikamara iminsi itatu ya mbere iri ku mwanya wa nyuna ifite ubusa ku icyenda.

Kuzamuka kwa Rayon Spor ikagera ku mwanya wa mbere iriho ubu, kuzana umutoza mushya Didier Gomez da Rosa wagaragaje ubuhanga muri iyi kipe, nibyo biha imbaraga umukino ikina na Mukura, nayo yivuguruye ikanagarurira icyizere abakunzi bayo nyuma yo kuzana umutoza mushya Kaze Cedric ukomoka mu Burundi.

Indi mikino y’umunsi wa 19 iteganyijwe kuri icyi cyumweru, Musanze irakira Amagaju i Musanze, AS Muhanga ikine na AS Kigali i Muhanga, Etincelles yakire La Jeunesse kuri Stade Umuganda i Rubavu, naho Isonga ikine na Marine FC ku Mumena.

Kugeza ubu by’agateganyo, Rayon Sport ni yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35, ukurikiwe na Police FC ifite amanota 34, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

Isonga FC ikomeje kuza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 11.

 

Share Button