Nyuma yo guhabwa amahugurwa, abanyamakuru b’imikino bagiye guhindura imikorere

Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’indangagaciro z’imikino Olympique ndetse n’imikorere y’itangazamakuru ry’imikino muri rusange, abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bayasoje biyemeje guhindura imikorere, bakarushaho gukora nk’abanyamwuga kandi bita ku byifuzo by’ababakurikirana.

Muri aya mahugurwa yari amaze icyumweru abera muri Sports view Hotel, abanyamakuru bahugurwa n’impuguke mu mikino Harerimana Tharcisse ukomoka mu Burundi, bahawe ubumenyi ku bijyanye n’imikino Olympique ari nayo ishingiyeho indi mikino ikinwa ku isi, ndetse banahugurwa ku bijyanye n’umwuga w’itangazamakuru bakora.

Nyuma yo guhugurwa no gusangira inararibonye ku bijyenye n’uko umwuga w’itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ukorwa, uwahuguraga abanyamakuru yabasabye kugerageza gukora akazi kabo neza, bimakaza amahame agenga itangazamakuru kandi basubiza ibyifuzo by’abanyarwanda baba babategerejeho amakuru  y’ingenzi kandi y’impamo.

Harerimana Tharcisse yasabye abanyamakuru b’imikino gukunda akazi kabo, bakirinda kurya ruswa ndetse n’abashaka kubakoresha mu nyungu zabo bwite, kandi binyuze mu ishyirahamwe ryabo bakajya bagirana inama mu rwego rwo gufashanya mu kubaka umwuga wabo.

Ku musozo w’ayo mahugurwa, abanyamakuru b’imikino binyuze mu matsinda ashingiye ku bwoko bw’ibitangazamakuru bakorere, biyemeje guhindura imikorere, bagaha abanyarwanda amakuru  yubaka , bakagerageza gukora akazi kabo neza bubaha amahame y’itangazamakuru.

N’ubwo ariko  nyuma y’ayo mahugurwa abanyamakuru bavuga ko biteguye gukora neza umwuga wabo, bavuga ko bacyeneye imikoranire myiza n’inzego zifite aho zihuriye n’imikino zose, ndetse no gufashwa mukazi kabo ka buri munsi n’ibigo bakorere mu bijyanye n’amikoro .

Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco Edward Kalisa yasabye abanyamakuru gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kugirango bazamure imikino mu Rwanda kandi bayikundishe abanyarwanda nk’uko biri no muri gahunda ya Leta.

Kalisa yemereye abanyamakuru b’imikino ko bazakomeza gukorana, amahugurwa yaba yo mu Rwanda ndetse n’ayo hanze aho bizaba bishoboka hose akiyongera, uko amategeko agenga imikino agenda ahinduka n’uko imikino igenda itera imbere bikagendana n’ubumenyi bw’abanyamakuru b’imikino.

Aya mahuhurwa yitabiriwe n’abanyamakuru b’imikino 35 baturutse mu bitangazamakuru byandika ku mpapuro no kuri interineti, abavuye kuri Radio na Televiziyo, yateguwe na Komite y’imikino Olympique mu Rwanda.

Aya mahugurwa akaba ari aya kabiri akozwe n’abanyamakuru b’imikino muri uyu mwaka nyuma y’ayabaye muri Mutarama aho Komite y’igihugu y’imikino Olypique ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bahuguye abanyamakuru ku bijyanye n’amategeko agenga umupira w’amaguru.

 

Share Button