Burera: Umurenge wa Cyeru niwo wegukanye igikombe cy’imiyoborere myiza  Umukino wa nyuma, w’umupira w’amaguru, usoza amarushanwa y’imiyoborere myiza mu karere ka Burera, warangiye ikipe y’umurenge wa Cyeru ariyo itahanye intsinzi aho yatsinze iy’umurenge wa Butaro ibitego 2 ku busa.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 05/03/2013, wagaragaye mo ishyaka ryinshi ku mpande zombi n’ubwo ikibuga bakiniraga ho cyari cyuzuyemo amazi kubera imvura. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye utamenya iri butsinde, bamwe mu bafana bo bavuga ko hari bwitabazwe penaliti.

Ibitego bibiri by’ikipe y’umurenge wa Cyeru byabonetse mu gice cya kabiri. Nubwo ikipe y’umurenge wa Butaro yakomeje gusatira ishaka kwishyura ntibyayihiriye kuko umukino warangiye Cyeru yegukanye instinzi.

Ikipe ya Cyeru yatwaye igikombe yahawe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 naho iya Butaro ihambwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Ubwo uwo mukino wabaga kandi habaga n’undi mukino w’abakobwa w’umupira w’amaguru nawo usoza irushanwa ry’imiyoborere myiza mu karere ka Burera.

Uwo mukino wahuzaga ikipe ya Cyeru n’iya Butaro, nawo warangiye Cyeru itsinze Butaro ibitego 3 ku busa. Ayo makipe yombi nayo yahembwe kimwe n’amakipe y’abahungu.

Ubwo iyo mikino yombi yasozwaga abakinnyi badutangarije ko ayo marushanwa ari meza kuko yatumye basabana n’urundi rubyiruko rwo hirya no hino mu karere ka Burera. Bifuza ko amarushanwa nkayo yajya aba kenshi mu mwaka nk’uko kapiteri w’ikipe ya Cyeru, witwa Muhayimana Jean Pierre, abisobanura

Agira ati “Ubundi urabona nk’uku nguku nibwo aba-jeunes tuba tubonye igihe cyo gukina ariko muri rusange mu gihe nta mikino yateguwe usanga aba-jeunes basa nk’aho bicaye…icyo twasaba ubuyobozi ni uko bashyira ho imikono buri gihe…”

 

Share Button