Burera: Kinoni yasezerewe na Cyanika mu marushanwa y’imiyoborere myiza

Umukino w’amarushanwa y’imiyoborere myiza, mu karere ka Burera, wahuje ikipe y’umurenge wa Kinoni n’ikipe y’umurenge wa Cyanika warangiye ari ibitego 3 by’umurenge wa Cyanika kuri 1 cy’umurenge wa Kinoni maze uhita usezererwa mu marushanwa.

Uyu mukino wabaye tariki ya 27/02/2013, waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpamnde zombi ariko ikipe y’umurenge wa Cyanika isatira cyane iy’umurenge wa Kinoni, dore ko yari irimo gukinira ku kibuga cyayo.

Igice cya mbere cy’umukino kigeze hagati nibwo umukinnyi witwa Epimaque Ndayishimiye yatsinze igitego cya mbere k’ikipe ya Cyanika maze umukino urashyuha abafana ku mpamde zombi barushaho gufana.

Nyuma y’iminota mike icyo gitego kigiyemo, uwo mu bakabiri w’ikipe ya Cyanika yakoreye ikosa rutahizamu w’ikipe ya Kinoni, umusifuzi ahita atanga penariti maze umukinnyi witwa Mbarushimana Moise aba arayinjije, biba bibaye igitego kimwe kuri kimwe.

Umukino wakomeje amakipe asatirana cyane ariko igice cya mbere kibura iminota mike ngo kirangire umukinnyi w’ikipe ya Cyanika witwa Kabuye Gentil yahise atsinda igitego cya kabiri cy’ikipe ye, igice cya mbere gihita kirangira.

Igice cya kabiri kigitangira byagaragaraga ko ikipe ya Cyanika yizeye intsinzi kuko yakomeje gusatira ariko igakomeza kurwana ku izamu ryayo cyane kugira ngo bataza kuyishyura.

Nubwo ikipe ya Kinoni yaje gusatira, amashoti y’abimbere bayo akajya agurwa n’umutambiko w’izamu ntibyaciye intege ikipe ya Cyanika kuko ubwo igice cya kabiri cyari kigiye kurangira umukinnyi Epimaque Ndayishimiye yatsinze ikindi gitego biba bibaye ibitego 3 kuri 1.

Abakinnyi b’ikipe ya Kinoni bashatse kwanga icyo gitego bavuga ko hari habaye ho ikosa ariko umusifuzi wo hagati ndetse n’abo ku ruhande baje kumvikana ko ari igitego.

Hashize umwanya muto umukino uba urarangiye ari ibitego 3 bya Cyanika kuri 1 cya Kinoni. Iyo ntsinzi yahise ituma ikipe ya Cyanika ikomeza naho iya Kinoni ihita isezererwa mu marushanwa.

Imikino y’imiyoborere myiza mu karere ka Burera iracyari mu majonjora. Kuba ikipe ya Kinoni yahise isezererwa ngo ni uko yatsinzwe kandi hakaba nta mukino wo kwishyura uzabaho.

Mu mirenge 17 igize akarere ka Burera hagomba kuzava mo umwe ugomba guhagararira ako karere mu marushanwa y’imiyoborere myiza mu rwego rw’intara y’amajyaruguru.

 

Share Button