Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Milutin Sredojevic ‘Micho’ yamaze gutangaza ko kuri uyu wa kane tariki ya 14/3/2013 aribwo azashyira ahagaragara abakinnyi bagomba guhita  batangira kwitegura gukina na Mali tariki ya 24/3/2013, mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Umutoza Milutin Micho uvuga ko ashaka gutsinda uwo mukino byanze bikunze, yadutangarije ko urotonde rw’abakinnyi yahamagaye azarushyira ahagaragara imbere y’itangazamakuru kugirango  bamubaze ibibazo, bityo bikureho urujijo rukunze kugaragara iyo ikipe y’igihugu yahamagawe.

Uretse abakinnyi basanzwe bitwara neza mu makipe bakinamo muri shampiyona y’u Rwanda azahamagara, umutoza Micho uherutse ku mugabane w’Uburayi kureba uko abakinnyi b’abanyarwanda bakinayo bahagaze, atareganya guhamagara abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda mu rwego rwo gushaka uko yatsinda uwo mukino.

Mu bakinnyi  Umutoza Micho yasuye kandi ateganya guhamagara harimo myugariro Edwin Ouon ukina muri AEL Limassol yo muri Cyprus, Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina muri AS Cannes mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, Salomon Nirisarike ukina muri Royal Antwerp mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi.

N’ubwo bakiniye Amavubi kera ariko bakaba bataherukaga guhamagarwa, Jimmy Mulisa ukina muri Tubize na Henry Munyaneza ukina muri Saint –Nicholas mu Bubiligi nabo Micho yarabasuye kandi bitewe n’uko yasanze bahagaze neza mu makipe yabo, bashobora kuza guhamagarwa.

Hari kandi Reinford Jessy ukina muri Namur mu Bubiligi, akaba anaheruka gukinira Amavubi mu mukino wa gicuti yakinnye na Uganda, ndetse na Steven Godfroid ukina muri Union Saint-Gilloise mu Bubiligi.

Mu bakindi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bafite amahirwe yo guhamagarwa mu Mavubi hari Olivier Karekezi ukina muri Club Bizertin muri Tuniziya, Haruna Niyonzima na Gasana Eric ‘Mbuyu’  bakina muri Young Africans yo muri Tanzania na Daddy Birori ukinira AS Vita Club yo muri Congo .

Mbere yo gukina na Mali, Amavubi azakina umukino wa gicuti na Libya tariki 20/3/2013 i Kigali, Libya nayo ikazaba yitegura kwerekeza i Kinshasa gukina na Congo.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu itsinda rya munani riyobowe na Benin n’amanota ane, naho ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu hakaba ahari Algeria na Mali zombi zifite amanota atatu.

Mu mikino u Rwanda rwamaze gukina muri iryo tsinda rwatsinzwe na Algeria ibitego 4-0 i Alger, runganya na Benin igitego 1-1 i Kigali.

 

 

Share Button