Nyamagabe: Hakozwe siporo hagamijwe kubaka amahoro.Kuri iki cyumweru tariki ya 03/02/2013, mu karere ka Nyamagabe hakozwe urugendo rureshya n’ibirometero bisaga 10 n’amaguru mu rwego rwo gukora siporo hagamijwe kubaka amahoro, uru rugendo rukaba rwitabiriwe n’abantu bakabakaba 100 b’ingeri zitandukanye.

Uru rugendo rwakorewe kuva mu Gasarenda mu murenge wa Tare kugera ku Kitabi mu murenge wa Kitabi rwari rufite insanganyamatsiko igira iti: “kubaka amahoro, binyuze mu kubaka umubiri hagamijwe kubaka igihugu”.

Tuvugana na Kabanda Jean Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi ari naho iki gitekerezo cyaturutse, yadutangarije ko bakigize mu rwego rwo gushimangira amahoro mu murenge wa Kitabi ndetse n’indi mirenge bituranye, bakiyambaza siporo nk’igikorwa gihuza abantu benshi ndetse gikundwa, ngo bifashe izindi nzira zisanzwe zifashishwa mu kwimakaza amahoro mu baturage.

Kabanda yagize ati: “Iki gikorwa tujya kugitegura twari tugamije gushaka uburyo bwo gutsimbakaza amahoro mu murenge wa Kitabi n’indi mirenge twegeranye, n’ubwo bica mu buryo bwinshi cyane turavuga tuti reka tubinyuze no muri siporo kuko ni igikorwa abantu benshi bakunda.”

Siporo ngo ni umwanya wo gusabana abantu batitaye kubo bari kumwe abo aribo, ahubwo ukaba ubafata nk’abavandimwe bityo amahoro agaturuka muri ubwo busabane.

Mu gihe u Rwanda ruri mu nzira yo kubaka amahoro nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, siporo yafasha mu kubaka ubumwe n’urukundo mu banyarwanda, ndetse ikanafasha umubiri guhangana n’umuze bityo umuntu akabasha guteza imbere igihugu, nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamagabe, Mukarwego Umuhoza Immaculée yabitangaje.

“Siporo ni kimwe mu bintu bituma umubiri wacu ukora neza, ikindi ni uko iyo dukora siporo ntabwo ureba ngo urayikorana nande. Abo mukorana siporo nibo bavandimwe bawe, nibo mujya inama, amahoro rero ni aho aturuka. Iyo turi kumwe aha tuba twubaka ya mahoro, bwa bumwe, kwa kubana neza, rwa rukundo mubo tubana”, Mukarwego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi avuga ko kwimakaza amahoro byaca mu nzira nyinshi harimo na siporo, ariko agasaba abantu ngo mu gihe bahuriye muri siporo bakagirana ubusabane bage bazirikana ko kubana neza no kubahana aribyo igihugu kibasaba.

Nyuma y’iyi siporo hakurikiyeho gusabana no kuganira, ndetse n’abafana b’ikipe y’amagaju bo mu murenge wa Kitabi baboneraho umwanya wo gusabana no kumenyana nayo kuko yari yitabiriye iyi siporo.


Share Button