Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, muri gahunda ryihaye yo kujya ritegura isiganwa ry’amagare nibura inshuro imwe mu kwezi aho bishoboka, ryateguye isiganwa rizaba ku cyumweru tariki ya 3/2/2013 abasiganwa bakazava i Kigali berekeza ku Rusumo.

Iri siganwa riba rigamije kongerera abakinnyi amarushanwa, kubongerera inararibonye no guha amahirwe abakinnyi bakiri batoya bashaka kwigaragaza, rizitabirwa n’abakinnyi bose bakina umukino w’amagare mu Rwanda ndetse n’abashya bose bazaturuka mu makipe icyenda agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Nk’uko bitangazwa na FERWACY,  muri iri siganwa rizitabirwa n’abagabo ndetse n’abagore nk’uko bimaze kumenyerwa, abagabo bazahagurukira kuri Stade Amahoro i Remera saa tatu za mu gitondo berekeza ku Rusumo, bakazasiganwa intera ingana na Kilometero 142.

Abagore bo bazasiganwa intera ngufi ugereranyije n’abagabo, bo bazahagurukira i Rwamagana berekeza ku Rusumo.

Isiganwa nirirangira, hazatangwa ibihembo, aho abakinnyi bazaba bitwaye neza bazahembwa umuntu ku giti cye, hatitawe ku makipe bakomokamo.

Isiganwa Kigali –Rusumo ntabwo ryari risanzwe ku ngengabihe y’amasiganwa ategurwa na FERWACY, aho rizanyura kakaba ari gace gashya kongewemo mu rwego rwo gukomeza kwegereza umukino w’amagare abanyarwanda.

Iri siganwa Kigali –Rusumo rije nyuma y’andi masiganwa akinirwa mu Rwanda n’abakinnyi b’u Rwanda gusa yabaye mu mwaka ushize nka Tour de Kigali, Ascension des Milles Collines, isiganwa Kigali-Rwamagana-Kigali, isiganwa ryo kurwanya ruswa n’ayandi.

Amakipe azitabira isiganwa Kigali-Rusumo ni: Cine Elmay, Benediction Club, Rapide Bicycle Club, Les Amis Sportifs, Satellite Club, Kiramuruzi Cycling Tour, Cycling Club for All, Abahizi na Fly Cycling Club.

Share Button