Nyamasheke: Imikino yo gusoza Community Policing Week yarangiye abamotari batsinze abapolisi 1-0Ikipe y’abamotari bakorera mu karere ka Nyamasheke yatsinze igitego kimwe ku busa (1-0) ikipe y’abapolisi bakorera muri aka karere, mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Uyu mukino ukaba wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 17/02/2013.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa, abakinnyi bajya mu kiruhuko.

Mu gice cya kabiri habayeho gusatirana ku mpande zombi ariko biza kurangira Ikipe y’abamotari ibonye igitego, ari na cyo rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.

Perezida w’Ikipe y’abamotari, Mujyambere Augustin yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi kandi akavuga ko ikipe y’abamotari yari yaje muri uyu mukino yiteguye neza. Mujyambere akaba ahamya ko ikipe yabo yari ifite icyizere cyo gutsinda kuko nubundi ikunze kwitwara neza muri aka karere ka Nyamasheke.

Kapiteni w’Ikipe y’abapolisi mu karere ka Nyamasheke, Turatsinze Benjamin yatangaje ko nubwo batabashije gutsinda bakinnye umukino mwiza kandi utaranzwemo imvune ku bakinnyi b’impande zombi, ariko bakaba bagiye gukora ibishoboka ku buryo hirya y’akazi bakora bazajya bagira imyitozo ihagije izajya ibashoboza gutsinda mu gihe bahuye n’andi makipe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyaraimana Jean Baptiste wari Komiseri w’uyu mukino yatangaje ko uyu mukino wagenze neza kandi ukaba ugaragaza ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ubuyobozi ndetse n’abaturage byose biganisha ku miyoborere myiza abaturage baba barangamiye.

Icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage na Polisi y’Igihugu mu kwicungira umutekano cyatangijwe mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke tariki ya 12/02/2013 hamaganwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kikaba cyasojwe kuri iki cyumweru, tariki ya 17/02/2013 haba umukino wa gicuti wahuje abapolisi n’abamotari bakorera muri aka karere.

 

 

Share Button