Imirimo yo kubaka ibibuga yaratangiye

Imirimo yo kubaka ibibuga yaratangiye

Nyuma y’amezi agera kuri 4 abakunda imikino y’intoki ya Volleyball na Basketball binubira isenywa ry’ibibuga 2 rukumbi byari mu mujyi wa Ngororero kubera ibindi bikorwa birimo kuhakorerwa, ubu akarere katangiye gukora ibibuga byo kubisimbura.

Ibyo bibuga nubundi bizajya bikinirwaho imikino y’intoki yavuzwe haruguru birimo kubakwa hafi y’icyicaro cy’akarere. Urubyiruko rwibumbiye mwishyirahamwe riharanira guteza imbere siporo mu karere ka Ngororero (Ngororero Sport Association) rukaba rwishimiye icyo gikorwa nkuko rwabidutangarije.

 

Umukozi w’akarere ushinzwe umuco na siporo Twayigize Osee, akaba yadutangarije ko nubundi ibibuga byari bihari byasenywe ariko hateganywa kubyimurira ahandi kuko akarere katasubiza inyuma imikino, ariko akongeraho ko byatinze ho gato ugereranyije nuko byatekerezwaga.

Kubwe, Twayigize asanga kubufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa hakwiye kongerwa umubare w’ibibuga byo mu karere kuko bikiri inzitizi kuri siporo muri rusange no mu mashuri by’umwihariko, ariko akemeza ko ubuyobozi bubifitemo ubushake.

Ibibuga byabaga mu mujyi wa ngororero bikaba byari byarasenywe kubera inyubako zigezweho zirimo kubakwa aho byahoze, iryo senywa rikaba ritari ryarashimishije abakoreshaga ibyo bibuga. Gusa, ahari kubakwa ibyo bibuga hagaragara ko ari hatoya kuburyo bikikijwe n’ahantu hahanamye.

Share Button