Lance Armstrong yatsinze Tour de France kuva mu 1999-2005

Lance Armstrong yatsinze Tour de France kuva mu 1999-2005

Lance Armstrong, icyamamare mu gusiganwa ku magare, ngo yaba yitegura gukorana ikiganiro na Oprah Winfrey kuri televiziyo ye, akiyemerera imbere y’imbaga ko yakoreshaga imiti imwongerera imbaraga mu bihe byose yagiye yegukana imidari muri Tour de France.

Icyo kiganiro, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the USA Today, kizafatirwa mu rugo rwa Armstrong kuwa mbere (14-01-2013) mu mugi wa Austin muri leta ya Texas, cyerekanwe kuwa kabili kuri televiziyo ya Oprah (Oprah Winfrey Network).

Ikinyamakuru the USA Today cyashyize ahagaragara ibyavuzwe n’abantu batifuje kuvuga amazina yabo, bemeza ko Lance Armstrong yiteguye kwemera ku mugaragaro ko yafataga imiti yamwongereraga imbaraga, ariko ngo ntazigera atanga ibisobanuro birambuye kuri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara mu 2012 n’ikigo cy’abanyamerika kirwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga muri siporo, US Anti-Doping Agency (USADA).

Iyo raporo yatumye Armstrong yamburwa imidari irindwi  yegukanye muri Tour de France anamburwa uburenganzira bwo kongera kugaragara muri siporo. Abavugizi be barimo ushinzwe kumuburanira witwa Tim Herman, banze kugira icyo batangaza ku cyemezo cya Armstrong cyo kwemera ko yakoreshaga imiti yongera imbaraga..

Mu minsi ishize ikinyamakuru The New York Times ni cyo cyabaye icyambere mu gutangaza ko Lance Armstrong afite gahunda yo gusaba imbabazi.

Armstrong w’imyaka 41 kugeza n’ubu ntacyo aratangaza kuri iriya raporo ya (USADA) imushinja gufata imiti yamwongereraga imbaraga no kuba yaritezaga amaraso mu buryo butemewe n’amategeko, akanafata imiti ituma amaraso ye agira imbaraga nyinshi.

Televiziyo ya Oprah kuwa kabili w’icyi cyumweru dusoza yatangaje ko Armstrong yemeye kugirana nayo ikiganiro gisesuye,