Ubwo hakinwaga igice cya gatanu (etape 5) cy’isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’, ku wa gatanu tariki ya 18/01/2013,  Karegeya Jeremie waje ku mwanya wa 27,  ni we mukinnyi w’umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi igereranyije n’abandi.

Icyiciro cya gatanu cy’iryo siganwa cyegukanywe n’Umubiligi Robert Frédérique ukinira ikipe yitwa Lotto Belisol, akaba ari ku nshuro ya kabiri aba uwa mbere mu gice (etape), kuko n’igice cya mbere ni we wacyegukanye

Muri icyo cyiciro cya gatanu cyareshyaga na Kilometero 190.4, Nathan Byukusenge wari umaze iminsi yigaragaza ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo yitwaye neza kuko yaje ku mwanya wa 44, akaba yaraje inyuma ya Rukundo Hassan wabaye uwa 40 na  Boneventure Uwizeyimana wabaye uwa 41

Ku rutonde rw’abanyarwanda Byukusenge Nathan yakurikiwe na Ndayisenga Valens waje ku mwanya wa 64, Nsengiyumva Jean Bosco waje ku mwanya wa 86 ari nawo wa nyuma.

Umutaliyani Palini Andrea Francesco niwe ukomeje kuza imbere ku rutonde rusange, naho Nathan Byukusenge  uri ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange akaba ari we munyarwanda uza imbere.

Ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 12 mu makipe 15 yitabiriye irushanwa.

Share Button