NyamagabeKuri iki cyumweru tariki ya 16/12/2012, urubyiruko rwo mu nkambi ya Kigeme irimo impunzi z’abanyekongo rwashyikirijwe ibikoresho by’imikino bitandukanye mu rwego rwo kubafasha kwidagadura no guhurira hamwe.

Uru rubyiruko rutangaza ko rwari rumaze igihe mu bwigunge kubera kutagira aho kwidagadurira ndetse ukaba wasangaga ruzerera hirya no hino ariko ngo kuva iki kibazo kibonewe umuti hehe no kuzerera. ibi kandi bikaba binemezwa na Karembera Benjamin, perezida w’impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme uvuga ko iyo urubyiruko rufite uburyo bwo kwidagadura ruca ukubiri no kuzerera.

Niyomugabo Céléstin, umwe mu rubyiruko twaganiriye yagize ati: “biradushimishije cyane kuko twari tumaze iminsi dusa n’abigunze buri wese ajya aho ashaka ugasanga bamwe bagiye nk’iriya za Nyamagabe ntacyo agiye gukora ari nko gutembera, ariko ubwo habonetse imikino tugiye kujya dukina”

“habagaho ubwigunge bw’abasore kuko nta siporo bari bafite, noneho bigatuma bajya hirya no hino ariko noneho babonye occupation (icyo gukora). Iyo hariho occupation nta buzerezi buba buhari,” perezida w’impunzi.

Imikino ngo ni uburyo bwo gutuma uru rubyiruko rw’impunzi rubasha gusohoka mu buzima bw’ubuhunzi rurimo ndetse n’ibyo rwanyuzemo maze rukabasha kongera kwiyubakamo ikizere cy’ubuzima nk’uko Patricia Otiato, ushinzwe kwandika impunzi wari uhagararariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi muri uyu muhango yabisobanuye.

Otiato yagize ati: “nyuma yo kumenya uko izi mpunzi zibayeho n’ibyo zanyuzemo, imikino ni inzira zishobora gutangiramo ibitekerezo, zikisanzura, ni inzira yo kuruhuka, kwiyubaka, rukongera kwiyubakamo ikizere cyo kubaho, ikizere cyo kugerageza ibintu bishyashya kandi no kuvumbura impano zabo n’ibyo bashoboye, imikino kandi ni ihuriro zitaziyumvamo ivangura kuko bisaba kuba ubishoboye gusa”.

Mu bibazo byagaragajwe n’urubyiruko ruri mu nkambi ya Kigeme harimo kuba nta bibuga byo gukiniraho bihari uretse ikibuga cy’umupira w’intoki (Volley Ball), dore ko n’icy’umupira w’amaguru bajyaga bifashisha ubu cyangiritse.

Otiato yatangaje ko bari gushaka uburyo bakoresha mu gusana iki kibuga bakoranye n’inzego z’ibanze avuga ko zihora zibaba hafi.

“Turacyari kubikoraho tugerageza kureba uko twagisana, tugiye kwegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zakomeje kutuba hafi zidufashe mu gihe twaba dukeneye gukoresha ibiri mu kagari turimo. Aho twakoreye imihango ni ikibuga cya volley gishobora gukoreshwa, icya basket cyo kiracyari ikibazo gikenewe kwitabwaho,” Otiato.

Ibi bikoresho by’imikino byatanzwe ku bufatanye bwa Komite Mpuzamahanga ya Olimpike n’uruganda rwa Sumsung, bikaba bigizwe n’imipira yo gukina y’umupira w’amaguru, imipira y’intoki ya Volleyball na Basketball, inshundura zifashishwa mu gukina volley, ndetse n’imyenda yo gukinana.

 

 

 

Share Button