Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, amenshi mu makipe yo mu ntara y’iburasirazuba yitwaye neza  abona intsizi ku wa gatandatu tariki ya 01/12/2012.

Mu itsinda rya mbere, Rwamagana City, yaviriyemo muri ½ cy’irangiza muri shampiyona iheruka, yatsinze Sunrise ibitego  2-0. SEC Academy yanganyije na SORWATHE igitego 1-1.

Gasabo United yatsinze Kirege ibitegi 1-1, Kaminuza y’u Rwanda inganya na Gicumbi ubusa ku busa, naho Vision Nouvelle itsinda Unity ibitego 3-2.

Mu itsinda rya kabiri naho amakipe yo mu ntara y’Iburasurazuba yarigaragaje aho Etoile de l’Est yanyagiye Akagera ibitego 4-0, Bugesera itsinda Aspor ibitego 2-0.

Mu yindi mikino yo mu itsinda rya kabiri yabaye, Esperance yatsinze Vision FC ibitego 2-0, United Stars itsinda Interforce igitego 1-0 naho Pepiniere inganya n’Intare ibitegi 2-2.

 

 

Share Button