Ku wa gatanu tariki ya 28/12/2012, mu karere ka Musanze hazatangizwa ku mugaragaro ikigo kigamije gukurikirana urubyiruko rufite impano y’imikino cyane cyane umupira w’amaguru ndetse no mu bijyanye n’umuco.

Twizerimana Clement ushinzwe urubyiruko mu karere ka Musanze akaba anashinzwe imari mu ikipe ya Musanze FC yadutangarije ko iki kigo cyashinzwe biturutse ku ikipe ya Musanze FC n’akarere ka Musanze gasanzwe gatera inkunga iyo kipe, mu rwego rwo gushaka abakinnyi b’ejo hazaza b’iyo kipe, basanga kandi ngo siporo igomba kujyana n’umuco.

Twizerimana at, “Binyuze mu ngengo y’imari y’akarere ka Musanze gasanzwe gatera inkunga ikipe yacu, twafashe icyemezo cyo gushing ikigo gihuza urubyiruko rufite impano zo gukina cyane cyane umupira w’magauru.

Guteganya ko abakinnyi bazigaragaza bazashyirwa mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Musanze FC,a bandi bajye mu makipe hiryo no hino mu Rwanda. Ibyo kandi twasanze bigomba kujyana n’umuco kuko nawo uri mu nshingano z’akarere kadutera inkunga.

Abana bazajya bakina umupira w’amaguru muri icyo kigo, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 16 bakaba bakinira kuri Stade y’Ubworoherane ndetse n’ibindi bibuga biri hirya no hino mu mugi wa Musanze, naho abazajya biga ibjyanye n’umuco bo bakaba bari mu byiciro byinshi kuva ku myaka 14 kugeza no mu bakuze ariko batarengeje imyaka 35.

Abana bajya muri icyo kigo ni abagaragaje ubuhanga mu mashuri ndetse no ku bibuga bakiniraho hirya no hino mu karere ka Musanze, bakazajya batozwa bakanakurikirwanwa n’abatoza bahuguriwe gutoza umupira w’amaguru, kandi ngo na Minisiteri ya Sport n’umuco yaremeye gutera inkunga icyo kigo, kugirango kizagere ku nshingano cyiyemeje.

 

 

 

Share Button