Muhanga Abaturage batari bake2

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wa sport mu karere ka Rulindo,uwitwa Noneninjye Jean Crallene ,ushinzwe Sport n’umuco mu kigo cya Tumba college of technology, avuga ko akunda Sport cyane ngo ku bwe akaba yumva yayitoza urubyiruko rwo  mu karere ka Rulindo.

Avuga ko yagize igitekerezo mu mwaka w’2007,kandi akaba abona ko hari ibyo yabashije kugeraho afatanije n’urubyiruko.Aho babashije gushyiraho amakipe abiri ,iy’abakobwa ndetse n’iy’abahungu.Urubyiruko rwibumbiye muri aya makipe ni uruvuga mu mirenge ya Kinihira,Base,Rukozo,Tumba na Bshoki.

Yagize ati”nagize igitekerezo cyo gutoza abana umupira w’amaguru kuko nabonaga aho nkorera abana batitabira ibijyanye n’imikino.Nkunda Sport,kandi nkunva nanayitoza buri wese,kuko uretse kuba wayikora ukurikiye inyungu,n’ubuzima bwacu burayikenera.”

Avuga ko hari abantu bo mu cyaro cyane cyane, bazi ko sport ari ikintu kidakwiriye guhabwa agaciro.Ngo niyo mpanvu yifuje kuyitoza abana ngo babikurane,bibe umuco.

Iyo ugeze aho aba bana bakorera imyitozo ubona ko hari icyo bazi ahubwo ko bakeneye gufashwa kugira ngo bazavemo abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abahanga.

Akeneye ubufasha ngo

Avuga ko atoza urubyiruko ruri hagati y’imyaka icumi na cumi n’irindwi.Ngo hari n’iyindi mikino bashobora gukora ,irimo nka Rugby,abigisha uburere mbonera gihugu,Discipline,no gukunda bagenzi babo.

Gusa n’ubwo yatangiye gukorana n’urubyiruko yari yifuje ko n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwagira icyo bumwunganiramo.

Yagize ati”nifuza ko nk’ubuyobozi bwanfasha tukazamura sport mu rubyiruko .Hari ibikoresho tuba dukeneye kugira ngo tubashe gukora umupira urimo ubuhanga.Abana barabikunda ariko nta bikoresho bihagije nari nabona.Ibyo nari nabonye nari nabiguze ku giti cyanjye nkoresheje amafranga yanjye.”

Akomeza avuga ko hari ibyangomba bamwatse kugira ngo abashe gukorana n’akarere,none ngo byose byarabonetse ,ubu ategereje ko bamwemerera.

Ariko ngo n’ubundi aracyakeneye inkunga ku bantu cyangwa ku miryango nterankunga ,kugira ngo aya makipe yabashije kubaka atange umusaruro.

Arangiza avuga ko  afite ikizere ko aya makipe azatanga umusaruro ushimishije,ngo  kuko hari abana bari muri aya makipe babashije kugera muri kimwe cya kane cy’amajonjora.

 

 

Share Button