Rwanda : LILL Daren aracyari uwa mbere ku rutonde rusange

LILL Daren aracyari uwa mbere ku rutonde rusange

Lill Daren, umunyonzi ukomoka muri Afurika y’Epfo wambaye numero 31 ni we uri ku isonga ku rutonde rusange rw’abari mu isiganwa ry’amagare (Tour du Rwanda 2012) ribaye ku nshuro ya kane.

Abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda 2012, kuri uyu wa gatatu bavaga mu karere ka Huye berekeza mu karere ka Karongi, ahantu hareshya na km 152,9. Bahagurutse Huye 8h00, uwa mbere agera Karongi 12h20.

 

 

 

Rwanda : Tour du Rwanda Umunyafrika

Umunyakanada LANGLOIS Bruno, nimero 21 ni we wasize abandi Huye – Karongi.Hano arimo gushimwa na vice mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Karongi Hakizimana Sebastien.

Umunyafurika y’Epfo Lill Daren wambaye nimero 31 ni we uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, amaze gukoresha amasaha 11, iminota 10 n’amasegonda 48. Akurikirwa n’undi Munyafurika y’epfo witwa Ward Shaun wamusizeho amasegonda arindwi. Uwa gatatu nawe ni umunyafurika y’epfo witwa GIRDLESTONE Dylan umaze gukoresha amasaha 11, iminota 11 n’amasegonda abiri.

Umunyarwanda uza imbere y’abandi ku rutonde rusange ni Habiyambere Nicodem wambaye uri ku mwanya wa 12, amaze gukoresha amasaha 11, iminota 12 n’amasegonda 52.

 

 

 

Ku rutonde rw’icyiciro cya kane (Huye-Karongi) uweretse abandi mu nsi y’ikirenge ni Langlois Bruno ukomoka muri Canada wahakoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda atandatu. Yakurikiwe na Merhawi Kudus wo muri Eritrea wambaye nimero 75 akaba yakoresheje 04h15’46’’.

Rwanda : Hano bari bageze mu mugi wa Muhanga kuwa kabili 20/11/2012,  Lil Daren wo muri Afurika y’Epfo naho yari uwa mbere

Hano bari bageze mu mugi wa Muhanga kuwa kabili 20/11/2012,
Lil Daren wo muri Afurika y’Epfo naho yari uwa mbere

Uwaje ku mwanya wa gatatu ni Moncorge Pierre, Umufaransa wambaye nimero 54 nawe yakoresheje 04h15’46’’.

Umunyarwanda waje imbere y’abandi ku rutonde rw’icyiciro cya kane ni Habiyambere Nicodem wambaye nimero 111, akaba ari uwa 12 ku rutonde rw’icyiciro cya kane.

Nyuma ya Huye-Karongi, Tour du Rwanda 2012 izahaguruka ejo kuya 22/11/2012 mu karere ka Muhanga yerekeza mu karere ka Musanze kuri km 126,5. Icyiciro cya nyuma kizabera muri Kigali ku cyumweru tariki 25/11 basiganwa ahantu hareshya na km 124,3.

 

Share Button