Ku wa gatandatu tariki ya 17/11/2012 nibwo mu Rwanda hazatangira irushanwa rya Volleyball rigamije gukangurira abanyarwanda kurwanya Malaria rikazitabirwa n’ amakipe icyenda y’abagabo n’icyenda y’abagore.

Iri rushanwa rizamara ibyumweru bitatu rizitabirwa n’amakipe icyenda mu rwego rw’abagabo akaba agabanyije mu matsinda atatu.  Itsinda rya mbere rizaba rigizwe na   APR VC, KVC na Nyanza, itsinda rya kabiri ririmo Kaminuza y’u Rwanda, KIE na EWSA naho itsinda rya gatatu hakaba barimo INATEK, GS de Butare na Karongi.

Mu rwego rw’abagore naho amakipe azaba ari icyenda, aho mu itsinda rya mbere harimo APR VC, Rubavu na Kicukiro. Mu itsinda rya kabiri hari Rwanda Revenue Authority, Rwamagana na INATEK, naho itsinda rya gatatu rigizwe na Ruhango, Musanze na Muhanga.

Muri iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda –FRVB ku bufatanye n’ikigo ‘Imbuto Foundation’ imikino izakinirwa mu turere dutanu two mu ntara eshatu ndetse n’umugi wa Kigali.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa FRVB n’Imbuto foundation bagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki ya 13/11/2012, basobanuye ko impamvu ahanini imikino yajyanywe mu ntara ari uko usanga ariho cyane cyane abaturaga bazahazwa n’indarwa ya Malaria bitewe no kutamenya kuyirinda, bityo bakazabasangayo babereka imikino ari nako batambutsa ubutumwa bwo kwirinda iyo ndwara.

N’ubwo ariko intego y’iyo mikino ari ukwegera abaturage hirya no hino mu ntara, ngo ntabwo byashobotse ko bayijyana mu cyaro cyane kuko hatapfa kuboneka ibibuga bikinirwaho umukino wa Volleyball.

Uturere tuzakinirwamo iryo rushanwa ni Nyanza yo mu ntara y’Amajyepfo, Ngoma  na Bugesera two mu ntara y’Iburasirazuba, Rubavu yo mu ntara y’Iburengerazuba ndetse na Gasabo yo mu mugi wa Kigali ari naho hazasorezwa ayo marushanwa.

Muri  iri rushanwa rizakinwa mu byiciro (Etapes), imikino izatangirira i Nyanza ku wa gatandatu tariki ya 17/11/2012, hakurikireho Bugesera, Rubavu, Ngoma na Bugesera, maze umukino wa nyuma uzahuza amakipe abiri azaba yaritwaye neza kurusha ayandi mu bagabo no bagore ukazabera kuri stade nyoya i Remera tariki ya 8/12/2012 ari nabwo  hazatangwa ibikombe.

Ubu ni inshuro ya kabiri Imbuto Foundation itera inkunga irushanwa rya Volleyball, ubu ikaba yaratanze Miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango iryo rushanwa rizabashe kugenda neza.

 

 

Share Button