Ubuyobozi bw’uryango Right to Play mu Rwanda bwasuye akarere ka Rubavu bugamije kureba bimwe mubikorwa umaze kuhakora no guhindura imibereho y’urubyiruko binyuze mu mikino.

Nkuko byatangajwe na Boris Degan ukuriye uyu muryango, ngo bari mu Rwanda kugira ngo bahindure ubuzima bw’abana mu mikurire no guharanira ko bazagira imibereho myiza ejo hazaza binyuze mu mikino.

Uyu muryango usanzwe wita k’ubuzima bw’abana n’urubyiruko ubinyujije Mu urubyiruko wishimira ibikorwa umaze gukorera mu Rwanda uhereye mu karere ka Rubavu ahatararangwaga ibibuga byo gukina bigatuma abana bahora mu bwigunge bitewe n’amabuye ahahora y’amakoro.

Mu karere ka Rubavu Right to Play imaze gufasha ibigo byinshi amashuri kubona ibibuga abana n’urubyiruko bakiniraho ndetse ukaba warateje imbere uburezi hubakwa ibyumba by’amashuri n’ubwiherero mu mirenge ya  Rubavu, Gisenyi, Mudende na Bugeshi.

Imirenge yarangwaga no kugira amashuri adafite ibibuga bidatunganyije bikabera inzitizi k’urubyiruko mu kwisanzura, aho kubura aho urubyiruko rwisanzurira byabaga intandaro mu kwishoro mu bishuko byatuma bandura icyorezo cya Sida.

Urubyiruko rushima ibikorwa rwakorewe rukaba ruvuga ko uretse kuba rukora siporo ngo rwashoboye no kubona akanya karuhuza, aho mu bihe byashize bahugiraga mu gucora, no guhuzwa n’ibiyobyabwenge ariko ubu bakaba bahuzwa n’imikino ndetse bakaganira k’ubuzima bwiza, abana nabo bakishimira amashuri bigiramo asukuye kandi yubatse neza.

Abanyarubavu basanzwe bikundira imikino bakaba barishimiye kubona bimwe mubyamamare  nka Heather Reily umunyamerikakazi watwaye imidari 3 ya zahabu mu mikino Olympique mu mupira w’amaguru 2004 mu bugereki na 2008 mu bushinwa akongera guca agahigo muri 2012mu Bwongereza.

 

 

Share Button