Muri shampiyona y’Afrika y’amagare umunya

Ngabo abari bagize team Rwanda muri African Continental championship

Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryahuzaga ibihangange byose byo muri Africa (African Continental championship) ryaberaga mu gihugu cya Burkinafaso ryashojwe  umunyarwanda waje imbere ari ku mwanya wa 10.

Umunyarwanda waje ku mwanya w’imbere ni Adrien Niyonshuti waje no ku mwanya wa 10 mu bakinnyi 87 bari bitabiriye iryo siganwaga, aha  akaba yarashoboye gusiga igihangange muri uyu mukino umunya Erithree Daniel Teklehaimanot we waje kuwa 25 wari wegukanye iryo siganwa umwaka ushize.

Ku munsi wa nyuma waryo abakinnyi 87, baturutse mu bihugu 18, basiganwaga intera ireshya n’ibirometero 170 aho bazengurutse inshuro 10 ahantu hareshya na 17 km . uru rugendo ariko ntirwahiriye abanyarwanda kuko yaba Hadi Janvier na Ruhumuriza Abraham nta numwe washoboye kurusoza.

Hadi Janvier yapfumukishije igare inshuro ebyiri ahindura amapine hanyuma aza kubona ko bisa nibyanze dore ko hari hasigaye na Etape 3 zo gusiganwa ahita ava mu irushanwa gutyo.

Mu gihe ku rundi ruhande umukinnyi Ruhumuriza Abraham we yaje gukora impanuka nawe ntiyarangiza.

KubaTeklehaimanot yaraje mu myanya y’inyuma ntibyabujije kuba umunya Erithree wundi Nathanael Berhane yaje kwanikira bagenzi be, dore ko ari we waje kwegukana umwanya wa mbere muri iyo nzira y’ibirometero 170.

Undi munyarwanda wari mu basiganwa ni Biziyaremye Joseph waje kuza ku mwanya wa 31.

Ikipe y’u Rwanda biteganyijwe ko izahaguruka i Ouagadougou tariki ya 13/11/2012 ikagera i Kigali saa munani z’ijoro kuri tariki ya 14/11/2012.

 

 

Share Button