Bakeneye ikibuga cy’umupira gisobanutse

Abana baza kureba imikino bitwaje karere zabo amakipe

yajya kuruhuka nabo bagashyiramo agapira kabo

 

Mu karere ka Karongi, cyane cyane mu murenge wa Rubengera, abantu baho bakunda umupira w’amaguru byimazeyo ariko ugasanga nta kibuga gisobanutse bafite. Ikibuga bakiniraho imikino ya gishuti cyangwa hagati yabo ubwabo ni ikitwa Stade Mbonwa kiri hafi y’umuhanda, urenze gato icyicaro cy’ibiro by’akarere ka Karongi mu kuboko kw’iburyo werekeza mu mugi wa Karongi.

Ni ikibuga cy’imbuza kurahira (amaburakindi), kuko usanga nta byangombwa gifite biranga ibindi bibuga by’umupira. Iyo umupira urenze uwusanga mu mirima y’abaturage cyangwa mu migende igikikije, rimwe na rimwe ukanambuka ukagera mu muhanda ukaba wateza impanuka. Amazamu nayo akoze mu byuma bitabugenewe, n’inshundura (fillet) ni imfitirano.

Bakeneye ikibuga cy’umupira gisobanutse1

 

Ikibuga nta byangombya gifite, inshundura nazo  (fillet) ni imfitirano

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi Mukabalisa Simbi Dative, avuga ko bavuganye na ministeri ifite imyidagaduro (sports) mu nshingano zayo ibasezeranya kuzabubakira stade igaragara nubwo nta gihe runaka bavuga izatangira kubakwa. Iyo bari basanganywe mu mujyi wa Karongi barayisenye kubera imirimo yo kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye.

 

Bakeneye ikibuga cy’umupira gisobanutse2                                    Bakeneye ikibuga cy’umupira gisobanutse3

 

 

Urebye urukundo abanyakarongi (cyane cyane abanyarubengera) bakunda imikino, uhereye ku bana bato, inkumi n’abasore ukagera no mu bakuze, usanga rwose bakeneye ibibuga byiza, kuko nk’uko bamwe babyemeza, amateka yabo yo gukunda ruhago ni aya kera cyane. Bigaragara iyo habaye nk’imikino ihuza uturere, aho nta n’iyonka isigara mu rugo.

 

Rubengera bari bafite ikipe yari ikomeye cyane yitwaga Dulandar mbere y’intambara na jenoside yo muri Mata 1994, ariko ubu akarere ka Karongi nta n’ikipe gafite igaserukira mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho ikipe ya Kibuye FC isenyutse mu 2010.

 

Kugeza ubu hari amakipe abili y’abatarabigize umwuga, ari yo Kivu Watt yo mu murenge wa Bwishyura yashinzwe muri Werurwe 2011, na Ruburikinya yo mu murenge wa Rubengera nayo itaramara imyaka myinshi ivutse. Ikinamo na mayor w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share Button