Hari gutunganywa icyumba kizajya gikorerwamo imikino ngororamubiri

Bimwe mubyuma bizajya bikoreshwa muri Gym-Tonic

Mu rwego rwo kwitabira imikino ngororamubiri akarere ka Gicumbi kari gutegura ahazajya hakorerwa siporo kugirango abahatuye barusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Bamwe mu rubyiruko rutuye muri aka karere batangaza ko bazajya bitabira gukora siporo kuko ibyo byuma bizabibafashamo dore ko benshi babitinyaga bitewe no kutabona aho bayikorera uretse kujya muri sitade y’Akarere.

Ngayaberura Patrick yatangaje ko nk’urubyiruko bazitabira iyo mikino dore ko hazaba harimo n’umuziki maze bakajya bakora iyo mikino ngororamubiri barimo no guceza.

Ati “ hazaba harimo imiziki yo mu bwoko bwa Tekino, n’ubundi bwoko bw’umuziki tuzajya tuwubyina turi kwikorera siporo”.

Aho hazaba hari Gym-Tonic buri wese afite uburenganzira bwo kwinjiramo agakora iyo myitozo ngororamubiri ariko akagira amafaranga azajya atanga mu kwezi.

Ikindi ni uko ibyo byuma bizagirira akamaro abantu bazajya babikoreraho imyitozo kuko ibyinshi muri byo bibafasha kugorora zimwe mungingo z’imibiri yabo ziba zarahengamye aho bashobora kugorora uruti rw’umugongo, bigakomeza amagufa amwe n’amwe aba adakomeye, ndetse bikanaruhura umuntu mu mutwe.

Kubafite inda nini bamwe bakunze kwita  nyakubahwa zanze kugabanuka  hari icyuma kizajya gikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi kugirango kibashe gushyira umuntu kumurongo aho adashobora guterwa n’ibibazo n’ubunini bw’inda ye.

Urwo rubyiruko ruvuga ko biramutse bitangiye gukora vuba byaba ari igisubizo kuribo kuko bumva bafite amatsiko y’uburyo bumwe na bumwe bazajya bajya kwigorora bakoresheje ibyo byuma.

 

 

 

Share Button