hasojwe imikino y'isabukuru y'imyaka 25 ya

Hari hashize iminsi itari mike mu Karere ka Gatsibo hategerejwe umurenge uzatwara igikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ivutse. Ni muri urwo rwego hateguwe imikino mu turere twose tugize igihugu hakinwa imikino y’umupira w’amaguru kugira ngo hatambutswe n’ibiganiro bigaragaza ibyakozwe n’ibiteganywa gukorwa.

Ubwo hakinwaga imikino ya nyuma yahuje imirenge yose igize Akarere ka Gatsibo yasojwe hakinwa umukino wa nyuma wahuje umurenge wa Ngarama na Kiramuruzi. Uyu mukino warangiye ari ibitego 2 by’umurenge wa Ngarama kuri 1 cya Kiramuruzi.

Umurenge wa Ngarama ukora amateka utyo mu Karere ka Gatsibo.  Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cyatsinzwe na Ngabonziza Jully wafunguye amazamu ku munota wa 28 atsindiye ikipe ya Ngarama, mu gice cya Kabiri mu minota icumi ya mbere nibwo Kiziguro yabonye Penaliti maze umusore Uwizeye Djafal arayinjiza, ntibyaje kubahira kuko habura iminota 7 ngo umukino urangire umusore wa Ngarama Mugande Assuman yaje gutsinda ikindi gitego aba ahesheje intsinzi ikipe ye.

Uyu mukino witabiriwe na Komiseri wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo Nzayisenga Gilbert n’Umunyamabanga wa FPR Inkotanyi mu Karere. Umutoza w’ikipe ya Kiramuruzi yadutangarije ko aribwo bwa mbere batsinzwe n’ikipe ya Ngarama mu mateka yabo ariko nanone avuga ko we gahunda ye igamije gukinisha abana ari nayo mpamvu ikipe ye yagaragayemo  abakinnyi benshi b’abana babarizwa muri Kiramuruzi Football Training Center.

Twabibutsa ko ikipe yatsinze ariyo izasohokera Akarere ka Gatsibo ariko hamaze gushyirwamo abandi bakinnyi bitwaye neza mu yindi mirenge igize ako karere. Ikindi ni uko mu bari n’Abategarugori iki gikombe cyatwawe n’umurenge wa Kiziguro itsinze ibitego 5 kuri 3 by’umurenge wa Rugarama.

 

 

Share Button