Abanyarwanda bakomeje

Nubwo abanyarwanda batari mu myanya ya nyuma ndetse imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda ikaba iza kumwanya wa kane muri rusange, abakinnyi ku giti cyabo bakomeje gutsindwa n’abanyamahanga bari kumwe harimo abanya Canada, abanya alitereya n’abandi.

Abanyarwanda basanzwe bazi ko abakinnyi basiganwa ku magare bo mu Rwanda bakunze gutsinda cyane cyane ahantu hazamuka, ariko muri za etapes zanyuze ahantu hazamuka ntibabashije kuza ku mwanya wa mbere.

Niyonshuti Adrien uzwi nk’umunyonzi ukomeye kandi wabigize umwuga akaba akomeje gutangaza ko bahuye n’amakipe akomeye, ariko akongeraho ko bagenzi be bari mu makipe y’u Rwanda bagaragaza imbaraga nkeya mu kwirukanka bazamurana nk’ikipe.

Abanyarwanda bakomeje

Kuri uyu wa kane ubwo isiganwa ryari rigeze kuri etape ya 5, abasiganwa barenze akarere ka Ngororero umunyarwanda Nicodem Habiyambere yatangaga ikizere ko ashobora kwegukana umwanya wa mbere muri icyo kiciro kuko yari yasize umunyamerika wamukurikiraga hafi iminota 2 kandi bigaragara ko afite imbaraga.

Nyamara isiganwa ryageze mu mujyi wa Musanze byahindutse ndetse abanyarwanda basigaye inyuma. Uwabashije kuza ku mwanya wa mbere akaba ari Gasore Hategeka wahageze ari uwa 12. Gusa Adrien Niyonshuti bita Maconsho akaba akomeje kuba uwa mbere mugukoresha ibihe byiza mu banyarwanda.

Abanyarwanda bakomeje

Abaza kureba isiganwa biganjemo abana n’urubyiruko

Isiganwa ry’amagare (Tour du Rwanda) nti ryarebwe n’abantu benshi nkuko byagenze ubushize mu karere ka Ngororero, kuko wasangaga ku muhanda hari abantu bakeya biganje mo abana n’urubyiruko. Bamwe mu bakuze bari bahari bavuze ko byatewe nuko byari mu masaha ya mbere ya saa sita aho abantu baba bari mu kazi.

 

Share Button