Rwanda : Gicumbi - Fedelation

Abagize Fedelation y’igihugu y’abafite ubumuga

 Kuwa mbere tariki ya 26.11.2012 hatangiye amahugurwa mu karere ka Gicumbi ku batoza bazahabwa inshingano yo gutoza imikino y’abamugaye “special olyimpics”ku mikino y’abafite ubumuga.

Rukerikibaye John uhagarariye abamugaye yatangaje ko amahugurwa azabafasha kumenya aho bagomba kongera imbaraga muri iyo mikino, akaba yagaragaje ko imikino ifasha mu buryo bw’imibereho y’abantu kandi amahugurwa azababere ingirakamaro ndetse no kugeza ibyavuye muri ayo mahugurwa  kubo agomba kugeraho, ndetse akaba yabifurije kugira amahugurwa meza.

Rwirangira Diodore umukozi w’akarere ufite mu nshingano ze Umuco na Siporo avuga ko aya mahugurwa azabafasha gufasha abamugaye mu mikino yabo.

Akaba yishimiye iki gikorwa agaragaza ko Leta y’u Rwanda yifuza ko abantu bose  n’inzego zose zitagomba gusigara inyuma bityo abamugaye nabo bakaba bagomba kwitabwaho nabo bakaba bagomba kwiyubakamo icyizere ingingo nzima zikaba zigomba gukora.

Rwanda : Abari guhugura abagize Fedelation y’igihugu y’abafite ubumuga

Abari guhugura abagize Fedelation y’igihugu y’abafite ubumuga

Yasabye ko iminsi itatu yaba iyingirakamaro ndetse no kubyaza umusaruro mu guteza imbere sosiyete nyarwanda.

Aha yagarutse kumibereho y’abafite ubumuga ko nabo bafite imikono bashoboye aho Leta ifite ubushake bwo kubateza imbere nayo ikaba ishyira mu bikorwa inshingano zayo.

Joy Mutuwa uhagarariye special Olympics ku rwego rw’Africa akaba afite icyicaro muri Kenya yashimishijwe n’uburyo igihugu cy’u Rwanda kita kumikino y’abamugaye.

Nawe yavuze ko ari umwe mu banyamuryango ba Special Olympics ubu rukaba ruri ku mwanga wa 4/28 muri afurika. Bityo bakaba bizeye gufasha urwanda no gutanga umusaruro mu gufasha ababana n’ubumuga.

Aya mahugurwa akaba agenewe abakorera bushake bazafasha mu gotoza abafite ubumuga bwo mu mutwe mu mikino ya “Special Olympics”.

Ibi bikaba bigamije guharanira kubazamura no kubafasha kwiyumva no kwibona muri sosiyete nyarwanda.

Iyi mikino ya “special Olympics” ikaba ikinwa n’abantu bose bafite cyanga barengeje imyaka 8 kandi bakaba bafite uburwayi bwo mu mutwe.

 

 

 

Share Button