A A
RSS

Rwanda | Rutsiro : Hashojwe amarushanwa mu mikino yo kwizihiza isabukuru ya FPR – Inkotanyi

Wed, Oct 31, 2012

featured, Services

Rutsiro Hashojwe amarushanwa

Amarushanwa mu mikino n’imyidagaduro yari amaze iminsi akorwa ku rwego rw’akarere ka Rutsiro ajyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango umuryango FPR – Inkotanyi umaze ushinzwe yasojwe tariki 28/10/2012 ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Gihango yegukanye igikombe, mu gihe mu bagore ikipe y’umurenge wa Kivumu ari yo yagitwaye.

Ni amarushanwa yatangiriye ku rwego rw’utugari, akomereza mu mirenge igize akarere ka Rutsiro, hakaba hazakurikiraho n’andi marushanwa azahuza uturere.

Ikipe y’umurenge wa Gihango yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego 2 – 1 ikipe y’umurenge wa Ruhango. Kapiteni w’ikipe y’umurenge wa Gihango witwa Imanishimwe Pacifique yashimiye umuryango FPR – Inkotanyi wateguye ayo marushanwa.

Ati : “Iki ni igikorwa kigaragaza ko umuryango FPR – Inkotanyi wibuka n’urubyiruko, rwaba urw’abahungu n’urw’abakobwa, ibi bituma urubyiruko rutigunga, ntirujye mu ngeso mbi ahubwo rugahurira hamwe rugakina .”

Yashimiye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’ubw’umurenge wa Gihango kubera uruhare bagize mu gutegura ayo marushanwa.

Mu bagore, ikipe y’umurenge wa Kivumu na yo yabashije kwegukana igikombe itsinze kuri penaliti ikipe ya Murunda, umukino ukaba wari warangiye ari ubusa ku busa.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro akaba n’umuyobozi w’umuryango FPR – Inkotanyi ku rwego rw’akarere, bwana Byukusenge Gaspard yagarutse ku bikorwa bitandukanye umuryango FPR – Inkotanyi umaze kugeza ku banyarwanda muri iyi myaka 25 ishize birimo gahunda ya girinka, guha ijambo umugore, gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi hirya no hino mu gihugu ndetse na gahunda y’uburezi kuri bose.

Byukusenge yavuze ko aya marushanwa yatumye habaho ubusabane hagati y’ubuyobozi n’abaturage, ariko cyane cyane hagati mu banyamuryango by’umwihariko. Nyuma y’imyidagaduro habaho no kuganira ku bindi bikorwa bigamije iterambere ry’akarere.

Mu yandi marushanwa yabaye, harimo gusiganwa ku magare, kwiruka ku maguru, indirimbo ndetse n’imivugo.

Guhera mu kwezi kwa munani 2012, mu karere ka Rutsiro hatangiye gahunda zijyanye no kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR – Inkotanyi umaze ushinzwe, ari na ko ugeza ibikorwa bitandukanye by’iterambere ku banyarwanda.

Muri byo harimo ibikorwa bijyanye no guhanga imihanda, aho abanyamuryango bahanze umuhanda uva mu isantere ya Congo Nil werekeza ku bitaro bya Murunda.

 

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By OBREAKSL penny stocks

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook