A A
RSS

Rwanda | Nyabihu: Urwego rw’imikino n’imyidagaduro mu karere ruracyari hasi

Fri, Oct 5, 2012

featured, Services

 

Ibibuga biracyari bike mu karere ka Nyabihu,nacyo kikaba ari kimwe bibazo bituma imikino n’imyidagaduro biba ku rwego rutari hejuru

Ibibuga biracyari bike mu karere ka Nyabihu,nacyo kikaba ari kimwe bibazo bituma imikino n’imyidagaduro biba ku rwego rutari hejuru

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tugize Intara y’I Burengerazuba. Kagizwe n’imirenge 12 n’utugari 73 n’imidugudu 473.

Aka karere kagizwe n’ibice by’imisozi miremire ihanamye ndetse n’ibice by’amakoro. Gafite ubuso bugera kuri km2 535.

Aka karere ni kamwe mu turere dufite ibibuga by’imikino n’imyidagaduro bike ugereranije n’uturere bituranye nka Musanze na Rubavu,usanga dufite amasitade aberaho imikino,ibibuga by’imikino itandukanye n’ibindi bijyanye n’imikino n’imyidagaduro. Utu turere kandi usanga dufite amakipe atandukanye  ari mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nka Musanze F.C I Musanze na F.C Marine ndetse na Etincelle I Rubavu.

Nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe urubyiruko, umuco na Sport mu karere ka Nyabihu,uretse ibibuga bibiri gusa by’umukino w’umupira w’amaguru,igiherereye I Rambura n’icyo mu Bigogwe, nta bindi bibuga byujuje ibisabwa mu mupira w’amaguru bihaboneka. Uretse n’ibibuga,aka karere nta kipe yihariye yako izwi gafite yagaserukira mu ruhando rw’utundi turere kuko yasenyutse bitewe n’ikibazo cy’amikoro nk’uko Murwanashyaka Bosco yabidutangarije.

Ibyo kandi bikajyana n’ibindi bibuga by’indi mikino itandukanye. Uretse gusa ibiboneka ku nzu y’urubyiruko ya Karago, ibindi usanga biboneka mu bigo by’amashuri ku buryo bitorohera urubyiruko rusanzwe kubona ibibuga bihagije byo gukiniraho no gukora indi myidagaduro nk’uko umwe mu rubyiruko twaganiriye,utuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rubaya yabidutangarije.

Ikibazo cy’ibibuga bidahagije giterwa n’impamvu nyinshi

Imiterere y’akarere ka Nyabihu ubwayo y’imisozi ihanamye,ituma ibibuga bimwe na bimwe bitabona aho byakubakwa nk’uko Murwanashyaka Jean Bosco abivuga. Gusa uretse iki kibazo cy’imiterere y’aka karere,ngo hari n’ikibazo cy’amikoro adahagije nayo akaba ari indi mbogamizi.

Ku kibazo cy’imikino n’imyidagaduro, Murwanshyaka avuga ko ku rwego rw’akarere n’imirenge abayobozi bacyumva,uretse ikibazo cy’amikoro gusa gihari. Kugeza ubu ngo harateganywa gukorwa ibishoboka byose ku buryo hazakorwa ubukangurambaga mu mirenge,bakegeranya abakinnyi basanzwe bahaboneka ku buryo buri murenge wagira ikipe yawo ndetse n’akarere  mu mwaka utaha kazateganya amafaranga  mu ngengo y’imari yako yo gufasha igikorwa ku buryo nako kakongera kugira ikipe yako.

 

 

 

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By AHRALLS payday loans

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook