Uhereye ibumoso, Hategekimana Timamu yabaye uwa gatatu, Rukundo Patrick
usanzwe ari uwa kabili ku rwego rw’igihugu yabaye uwa gatatu, Niyomugabo Jackson
usanzwe aserukira u Rwanda mu marushanwa Olympique yabaye uwa mbere. Uri inyuma
ni Rutuku JMV, perezida wa Zenith Club Karongi abo basore bose babarizwamo

Koga mu b’igitsina gore, Rwabukwandi Orcella Marie Christelle w’imyaka 10
(wambaye akenda gatukura) yabaye uwa mbere

Ayo marushanwa yari  mu byiciro bitatu. Abahungu  umunani bafite kuva ku myaka 18 kuzamura basiganwe koga kuva ku musenyi cyangwa kuri plage ya nyakariba bakazenguruka ikirwa cya Nyamishaba, ahantu hareshya na 4 km.

Ab’igitsina gore bari batanu harimo umwana w’imyaka 10 Rwabukwandi Orcella Marie Christelle weretse abandi mu nsi y’ikirenge harimo ndetse na mukuru we w’imyaka 12. Basiganwe ahantu hareshya na 2 km uva kuri plage ya Nyakariba kugera ku kirwa cya Nyamishaba bakagaruka.

 

 

Icyiciro cya gatatu cyari ugusiganwa mu bwato ibyo bita Kuvugama/kugashya. Amarushanwa yitabiriwe n’amakipe atandatu. Basiganwe guhera kuri plage ya Nyakariba bazenguruka ikirwa cya Kamutabazi, ahantu harenga 5 km. Ikipe yabaye iya mbere ni iy’uwitwa Habineza Jean uvuka muri Rusizi.

Abasiganwe mu bwato (kuvugama) ikipe ya mbere ni iya
Habineza Jean. Nkurunziza JMV (FPR) arimo kuvuga amazina y’abatsinze

Dore uko abatsinze bakurikiranye:                                                

Koga abahungu:

  1. Uwa mbere: Niyomugabo Jackson, usanzwe aserukira u Rwanda mu marushanwa olympique yoze ahantu hareshya na 4 km mu minota 34
  2. Uwa kabili: Hategekimana Timamu yakoresheje iminota 36
  3. Uwa gatatu: Rukundo Patrick usanzwe ari uwa kabili ku rwego rw’igihugu yakoresheje iminota 38

Koga ab’igitsina gore:

  1. Rwabukwandi Orcella Marie Christelle w’imyaka 10. Asanzwe akora amarushanwa muri Piscine. Yitoreza La Palisse Nyandungu.
  2. Uwamahoro Yvonne umwozi wo muri Zenith Club yo muri Karongi.
  3. Uzamukunda Consolée : Umubyeyi w’imyaka 35. Umaze imyaka itanu abihagaritse. Yoze ku giti cye.

Gusiganwa mu bwato (Kuvugama/kugashya)

  1. Ikipe ya mbere mu makipe atandatu ni iya: Habineza Jean ukomoka mu karere ka Rusizi.

Perezida wa Zenith Club y’abasiganwa mu mazi Rutuku JMV avuga ko ari ubwa mbere gusiganwa mu bwato bibaye mu Rwanda. Kubera ko ari siporo nshya, asanga bakeneye ubuvugizi n’ubufasha mu babishinzwe, kuko yizeye abakinnyi kandi bafite n’imbaraga zo kuba bajya mu marushanwa mpuzamahanga. Habaye n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’umurenge wa Bwishyura Kivu Watt itsinda iya Gishyita ibitego bitatu ku busa.

Amarushanwa yateguwe na FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi mu gihe yitegura isabukuru y’imyaka 25 imaze ivutse ku itariki ya 25 Ukuboza. Nkurunziza JMV, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi yasobanuye ko mbere y’uko isabukuru iba ku rwego rw’igihugu kuya 11 Ugushyingo hazaba isabukuru ku rwego rw’akagari, naho kuya 17 Ugushyingo ibe ku rwego rw’akarere ka Karongi.

 

Share Button