Rwanda | Kamonyi Amakipe azahagarariraIkipe y’umurenge wa Mugina mu bahungu n’iy’umurenge wa Rukoma, nizo zegukanye igikombe mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe atandukanye y’imirenge igize akarere ka Kamonyi, mu marushanwa yateguwe n’Umuryango RPF mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 umaze.

Ikipe y’abahungu y’umurenge wa Mugina yabonye igikombe n’ibahasha y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 nyuma yo gutsinda ikipe y’abahungu ya Rukoma igitego kimwe ku busa. Ibyo kandi ni nabyo byahawe ikipe y’abakobwa ya Rukoma nyuma yo gutsinda iy’umurenge wa Nyarubaka ibitego bine ku busa.

Naho amakipe yabaye aya kabiri, iya Rukoma mu bahungu, n’iya Nyarubaka mu bakobwa yahawe ibahasha y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuri  buri  ikipe.

Umuyobozi w’umuryango RPF mu karere ka Kamonyi, Bizimana Gonzague yashimye uburyo amakipe yitabiriye aya marushanwa yitwaye, maze asaba abayitabiriye gukomeza gukora baharanira iterambere kuko ariyo ntego y’umuryango RPF.

Umushyitsi waturutse mu bunyamabanga bw’umuryango RPF, Depite Rwaka Pierre Claver, avuga ko mu rwego rwo kwitegura Yubile, Umuryango wateganyije ayo marushanwa kugirango ushimishe abanyarwanda.

Arabasaba inzego zitandukanye guteza imbere imikino. Arashima by’umwihariko amakipe y’abakobwa bakina umupira w’amaguru kuko yerekanye umukino mwiza. Ayo makipe yageze ku mukino wanyuma arayifuriza insinzi mu gihe azaba arushanwa n’amakipe yo mu tundi turere.

Aya makipe yabaye aya mbere azaserukira akarere ka Kamonyi mu mikino izagahuza n’utundi turere, maze azatsinda akazakina umukino wa nyuma ku munsi wa Yubile y’imyaka 25 y’umuryango RPF, izaba tariki 15/12/2012.

 

 

Share Button