Rwanda : Nyuma y’umusaruro mubi waranze ikipe ya Etincelles ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’inota rimwe gusa, ubuyobozi bw’iyo kipe bwafashe icyemezo cyo guhagarika uwayitozaga Radjab Bizumuremyi.

Nyuma y’umusaruro mubi waranze ikipe ya Etincelles ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’inota rimwe gusa, ubuyobozi bw’iyo kipe bwafashe icyemezo cyo guhagarika uwayitozaga Radjab Bizumuremyi.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko mbere yo gufata icyemezo cyo kumuhagarika, habanje gukorwa inama yo kureba niba ikibazo ari abakinnyi cyangwa umutoza, maze Komite nyobozi ya Etincelles isanga umutoza akwiye kwirengera uko gutsindwa, cyane ko ngo ibyo yasabaga yari yarabihawe.

Umunyamabanga wa Etincelles Yves Niyibizi avuga ko, nyuma yo guhagarika Radjab Bizumuremyi,  ikipe igiye gutozwa by’agateganyo na Nshimiyimana Hamdouni wari usanzwe ashinzwe ibya tekinike muri iyo kipe (Directeur Technique) dore ko ngo asanzwe azi ibyo gutoza.

Guhagarikwa kwa Bizumuremyi bishobora no kuzaba burundu, kuko amakauru dukesha bamwe mu bakurikiranira hafi iyi kipe bavuga ko ubuyobozi bwa Etincelles bwamaze kumutera icyizere ndetse bakaba baratangiye gushaka uzamusimbura by’igihe kirambye.

Mu myaka ibiri ishize, Ikipe ya Etincelles yaranzwe n’umusaruro mukeya muri shampiyona, ndetse bigenda biviramo abayitozaga gusezererwa batayimazemo igihe kinini.

Naramuka asezerewe burundu, Bizumuremyi watoje Rayon Sport na Marine FC,  azaba akurikiye Bizimana Abdou Beken na Sogonya Hamis nabo basezerewe mu myaka ibiri ishize kubera umusaruro mubi waranze iyo kipe.

Radhab Bizumuremyi yahagaritswe nyuma gato y’aho uwitwa  Ntibatega wari umutoza wungirije yasezeye gutoza iyo kipe ku mpamvu yise ko ari ize bitwe.

Kugeza ubu iyo kipe yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda ntiraatsinda umukino n’umwe mu mikino itandatu imaze gukina, ikaba iri ku mwanya wa 14 nari nawo wa nyuma n’inota rimwe gusa.

 

Share Button