Ernie Brandts watozaga APR

Ernie Brandts, Umuholandi watozaga APR muri shampiyona y’u Rwanda iheruka, yamaze guhabwa akazi ko gutoza Young Africans ‘Yanga’  iheruka kwegukana igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’.

N’ubwo yatwaye igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro , APR FC ntabwo yigeze yongerera amasezerano Brandt ari nayo mpamvu yatumye atangira gushakisha ikipe agomba  gutoza, maze ibiganiro yagiranye n’ikipe ya Yanga, birangira ahawe akazi ko kuzayitoza.

Ernstus “Ernie” Wilhelmus Johannes Brandts w’imyaka 56 agiye gutoza Yanga asimbuye umubiligi Tom Saintfiet  waherukaga kwegukana igikombe cya CECAFA ariko agasezererwa kubera kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyo kipe amaze amezi abiri n’igice gusa nk’umutoza mukuru w’iyo kipe yambara umuhondo n’icyatsi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Citizen.co.tz avuga ko Brandts yasinye amasezerano yo gutoza iyo kipe ku wa gatandatu tariki ya 29/9/2012, gusa ntabwo ingingo zikubiye muri ayo masezerano zashyizwe ahagaragara.

Umunyamabanga mukuru w’iyo kipe Lawrence Mwalusako yabwiye icyo kinyamakuru ko icyatumye bahitamo uwo Muholandi ari ukubera inararibonye afite mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi ndetse n’umutoza kuko byombi yabikoze.

Mwalusako yagize ati, “Brandts ni umwe mu batoza bane bakomoka hirya no hino ku isi bashakaga aka kazi. Nyuma yo gusuzuma ibigwi byabo, akanama gashinzwe gutanga akazi k’abatoza kemeje ko Brandts ahabwa akazi kubera ko afite inararibonye nini haba mu gukina umupira w’amaguru ndetse no kuwutoza, tukaba twizeye ko azageza byinshi ku ikipe yacu”.

Brands yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubuholandi inshuro 28 ndetse anayitsindira ibitego bitanu harimo n’icyo yatsinze mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1978 ubwo bakinaga n’Ubutaliyani.

Brandts asanze ikipe ya Yanga iri ku mwanya wa karindwi n’amanota ane muri shampiyona, ikaba imaze gutsinda rimwe, inganya rimwe, itsindwa rimwe.

 

 

Share Button