APR FC yatsinze Simba yo muri Uganda

APR FC, ikipe y’ingabo z’u Rwanda, yatsinze  Simba FC y’ingabo za Uganda igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro I Remera tariki ya 26/10/2012.

Uyu mukino wa gicuti wari mu rwego rwo gusoza amahugurwa y’ingabo zikomoka mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yiswe ‘Ushirikiano Imara’

Igitego cya APR cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na Bernabé Mubumbyi , ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude akawutsindisha umutwe.

Muri uwo mukino APR FC niyo yigaragaje cyane mu gice cya mbere ndetse iza kubonamo igitego, naho Simba FC yigaragaza cyane mu gice cya kabiri, ariko ntiyabasha kwinjiza igitego mu izamu rya APR FC.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana  wishimiye ko ikipe ye imaze kumenyerana, yavuze ko  yanejejwe n’uko abakinnyi be bitwaye kandi bakinaga n’ikipe ikomeye muri aka karere.

Mugenzi we wa Simba FC Kajawa Freddy avuga ko APR FC ifite abakinnyi b’abahanga ndetse ngo akaba yatangajwe n’ukuntu bakina neza kandi bigaragara ko bakiri batoya.

Umukino wa APR FC na Simba watumye umukino wa shampiyona wagombaga guhuza APR FC na Mukeba wayo Rayon Sport ku wa gatandatu tariki ya 27/10/2012 usubikwa, ukazakinwa mbere y’uko imikino ya shampiyona ibanza (Phase aller) irangira.

 

 

 

Share Button