Nyagatare irasaba FERWAFA

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo,  Twahirwa Théoneste, arasaba amakipe y’umupira w’amaguru mu Karere ka Nyagatare gukorana imyitozo umwete kugira ngo akarere kazagire ikipe ikomeye kuko kandikiye FERWAFA kayisaba ko  kakwakirwa muri shampiyona y’umwaka utaha y’umupira w’amaguru.

Uyu mukozi w’Akarere ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo akaba yabivuze ubwo basozaga amarushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Twahirwa akaba yavuze ko ayo marushanwa asigiye Akarere amakipe y’umupira w’amaguru akomeye ku ruhande rw’abahungu ndetse no ku bakobwa.

Yadutangarije ko basanze amakipe yageze ku mukino wa nyuma ari amakipe meza cyane bityo bakaba barafashe abakinnyi bayo babanza mu kibuga ndetse bakanafata n’abandi bagiye bitwara neza mu makipe y’indi mirenge bagakora ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Nyagatare. Bivuze ko ikipe y’abahungu yaba yubakiye ku mirenge ya Nyagatare na Karama zahuye ku mukino wa mbere zikuzuzwa n’abigaragaje nk’ abakinnyi beza mu makipe y’indi mirenge. Ku bakobwa ikipe y’akarere ho yaba yubakiye ku ikipe y’Umurenge wa Mukama n’ikipe y’Umurenge wa Rukomo.

Mugabo Jean Paul, umutoza w’abana biga umupira muri Nyagatare Football Training Center yaserukiye Umurenge wa Nyagatare ikaba ari na yo yegukanye igikombe cy’amarushanwa yo guhashya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, na we yemeza ko akurikije abana afite n’uko imikino yagenze asanga Akarere ka Nyagatare gafite ikipe nziza y’umupira w’amaguru. Yagize ati “Ikipe ikintu yubakiyeho gikomeye ni uko izaba ar’iy’abana baha mu karere abenshi bakaba ari n’abaha bugufi mu makaritsiye.”

Mugabo Jean Bosco yakomeje avuga ko igihe ikipe y’Akarere ka Nyagatare izaba yinjiye mu cyiciro cya kabiri bazahamagara abakinnyi bayo bose bakinira i Kigali mu cyiciro cya Kabiri ndetse n’abo muri Rwamagana City avuga ko harimo batanu bavuye muri Nyagatare Football Training Center. Avuga ko kuba Rwamagana City yararangije ari iya kabiri mu itsinda yari irirmo muri shampiyona y’ icyiciro cya kabiri bitanga icyizere ko Nyagatare yaba ifite ikipe nziza kuko yari ifitemo umubarere munini w’abakinnyi. Ikipe ya Rwamagana City yarangije ari iya kabiri mu itsinda yari irimo irushwa na Musanze FC inota rimwe.

Uretse uyu mutoza wa Nyagatare Training Center, umukozi ushinzwe imikino, umuco na siporo, Twahirwa Théoneste na we avuga ko nta kabuza ko ikipe ya Nyagatare igomba kuzinjira mu cyiciro cya kabiri ikomeye. Ibi akabishingira ku kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabijeje gushyigikira iyi kipe ndetse bukavuga ko buzanayigenera ingengo y’imari.

Ubwo yasozaga amarushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenge, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Sabiti Fred, akaba yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose agateza imbere imikino mu Karere ka Nyagatare. Ibi akabikora aharanira ko ikipe y’umupira w’amaguru ya Nyagatare ijya mu marushanwa y’icyiciro cya kabiri kandi akarere kakayishyigikira. Mayor Sabiti yagize ati “ Hano Nyagatare dufite ubushobozi bwo kugira ikipe ikomeye.” Ati “Iyi kipe tuzayifasha bikomeye ndetse tunayikorere Fundraising kugira ngo ikigega cyayo gikomere kandi n’akarere kagashyiramo n’ingengo y’imari.”

Kugira ngo ikipe ya Nyagatare ikomere kandi izaheshe akarere ishema, Mayor Sabiti akaba yavuze ko bazasaba abakomoka mu karere ka Nyagatare bose kuyishyigikira kandi bakanayishakira abaterankunga ahashoboka hose.

 

 

 

 

 

Share Button