A A
RSS

Rwanda | Ngororero: Abakunda imikino bakomeje kubangamirwa no kutagira ibibuga

Fri, Sep 28, 2012

Volley

Mu gihe mu karere ka Ngororero havugwa ukutagira ibibuga by’imikino bihagije ndetse bamwe mubakunda siporo cyane cyane urubyiruko bakavuga ko aribyo bituma batitabira imikino kubwinshi, muri iyi minsi ibibuga 2 rukumbi byakinirwagamo imikino y’intoki ya Volley-ball na Basket –Ball mu mujyi wa Ngororero byarasenywe.

 

Rwanda | Aha niho hahoze ibibuga bya Volley na Basket

Aha niho hahoze ibibuga bya Volley na Basket

Isenywa ry’ibyo bibuga byari byubatse mu kagali ka Rususa mu murenge wa Ngororero ahazwi kwizina ryo Kurukiko rikaba ritaranyuze abakunda imikino bavuga ko baramutse batabonye ibindi byatuma imikino ikomeza kudindira.

Gusa amakuru yatugezeho avuga ko aho hantu hari hubatse ibibuga haguzwe n’umuntu wikorera kugiti cye ugiye kugashyira inyubako zijyanye n’igihe mu rwego rwo kuvugurura umujyi no kubahiriza igishushanyo mbonera nkuko cyemejwe n’inama njyanama y’akarere ka Ngororero.

Kurundi ruhande, amakuru yizewe twahawe n’umuntu ubukurikiranira hafi avuga ko ibyo bibuga bizimurwa bikubakwa ahandi hantu ariko muri uwo mujyi ku bufatanye bw’akarere ka Ngororero n’isosiyete icukura amabuye y’agaciro muri ako karere yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), kuburyo ngo bishobora kutazatinda nubwo ababikoreshaga bo babona ko bibabangamiye.

Mu karere ka Ngororero uretse imikino imwe nimwe usanga mu bigo by’amashuli ariko hakaba n’abanyeshuli badakina kubera kutagira ibibuga, ubundi siporo ikaba ikiri inyuma kandi mu mikino myinshi mugihe abayikeneye nabo ari benshi.

   Tags for promotion ngororero-sport- Volley – Basket-ball-grounds

 

 

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook