Muvunyi, n’ubwo yabuze umudari muri metero

Muvunyi Hermas, umunyarwanda  utegerejweho kwegukana umudari mu mikino paralympique ibera mu Bwongereza, nyuma yo kubura umudari mu gusiganwa muri metero 400,  kuri uyu wa kane tariki ya 6/9/2012, yitwaye neza mu majonjora ya meteto 800 aza ku mwanya wa kabiri.

Mu gusiganwa metero 800, Muvunyi w’imyaka 23 yakoresheje umunota umwe, amasegonda mirongo itanu n’umunani n’ibice 18.

Mohamed  Fouzai wo muri Tunisia ni we wegukanye umwanya wa mbere akaba yakoresheje umunota umwe amasegonda 58 n’ibice umunani.

Ku mwanya wa gatatu haje umunya Kenya Staney  Cheruiyot w’imyaka 32, akaba yakoresheje umunota umwe amasegonda 59 n’ibice 23.

Icyizere cyo kwegukana umudari kuri Muvunyi ndetse no ku Rwanda muri rusange gitegerejwe ku cyumweru tariki ya 9/9/2012 ubwo uyu musore azaba asiganwa ku mukino wa nyuma.

Muvunyi Hermas wanasiganwaga no muri metero 400, yari yabaye uwa mbere mu  majonjora, ariko ku mukino wa nyuma aba uwa gatanu bityo abura umudari kuko hahembwa abakinnyi batatu ba mbere.

Mu yindi mikino, ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball izakina na Maroc kuwa gatanu tariki ya 7/9/2012 saa munani, mu rwego rwo guhatanira umwanya wa cyenda n’uwa cumi

 

 

 

 

 

Share Button