A A
RSS

Rwanda | Kigali – Rwamagana – Kigali: Isiganwa ry’amagare rigamije kongerera abakinnyi amarushanwa.

Sun, Sep 2, 2012

Cyclisme

Kuri icyi cyumweru tariki ya 2/9/2012, hazaba isiganwa ry’amagare ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), mu rwego rwo kongerera abakinnyi b’u Rwanda amarushanwa.

Muri iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yose agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda,mu bagabo no mu bagore, abasiganwa bazahaguruka i Kigali, berekeze i Rwamagana bongere bagaruke i Kigali.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa FERWACY, mu cyiciro cy’abagabo abazasiganwa bazahagurukira i Nyandungu mu mugi wa Kigali saa tatu za mu gitondo berekeza i Rwamagana. Nibahagereza bazahita bagaruka i Kigali aho bazasoreza i Remera kuri Stade Amahoro.

Mu cyiciro cy’abagore,  abasiganwa bazahagurukira i Rwamagana berekeza i Kigali bakazasoreza nabo i Remera kuri Stade Amahoro.

Iri siganwa ngo rifasha cyane abakinnyi gukomeza kwitoza ntibasubire inyuma kuko baba bitegura kujya mu masiganwa mpuzamahanga aba abategereje.

Ku musozo w’iri siganwa, abakinnyi 12 ba mbere mu bagabo bazahaembwa, naho mu bagore hazahembwe batanu ba mbere. Hazahembwa kandi abakinnyi bazaba babashije kwigaragaza mu bice bitandukanye nko gusiga abandi ahazamuka, umukinnyi witwaye neza akiri muto, n’ibindi.

 

Theoneste Nisingizwe

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PDGACO payday loans

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook