Rwanda | Ahahoze urukiko rwa parike ni ho hari ibibuga bya basket na volley  bikoze neza ariko byarashaje cyane

Ahahoze urukiko rwa parike ni ho hari ibibuga bya basket na volley
bikoze neza ariko byarashaje cyane

Mu karere ka Karongi  nta bibuga by’imyidagaduro bihari, usibye gusa ibyo ku mashuli yisumbuye nabyo usanga bidahagije. Nk’uko byemezwa na Ryumugabe Alphonse, Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko muri Karongi, iki kibazo cyatumye siporo idatera imbere, n’aho bitwa ngo barayikora ugasanga ari iyo mu rwego rwo kwirinda umuze no kurwanya ubusaza, ariko ntabayikora mu buryo bw’umwuga.

Usibye ikibuga cy’umupira w’amaguru cya ETO Kibuye, mu karere ka Karongi nta kindi kibuga gihari nyuma y’aho stade Gatwaro itanzwe kugira ngo bagure ibitaro bya Kibuye ubu bikaba bigeze kure bizamurwa. Ikindi kibuga na cyo cy’amaburakindi ni ikiri mu murenge wa Rubengera, ahakunze kubera imikino ya gishuti y’amakipe atandukanye ariko atarabigize umwuga.

Ahari hari ikibuga cya volley na Basket naho akarere kahagurishije n’umuntu wikorera, ariko ntiyari yatangira kugira ibikorwa ahashyira. Aho ni imbere y’ahahoze urukiko rwa parike, abana bato ni bo bonyine uhasanga mu bihe by’ibiruhuko, ariko nabwo baba bikinira karere kuko ibyuma bya basket na volley nabyo byashaje cyane. Ahitwa ko hakorerwa siporo igaragara ni muri sale iri ku cyicaro cya police aho bakorera gym tonic nayo imaze igihe gito itangiye.

Mu kiganiro yagiranye n’abakozi ba minisiteri y’umuco na siporo mu kwezi gushize, Ryumugabe Alphonse Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko muri Karongi akaba n’umujyanama w’akarere, yavuze ko Karongi ikeneye ubuvugizi kugira ngo hubakwe ibibuga by’imyidagaduro bihagije. Gusa icyizere kirahari ko icyifuzo cye gishobora kuzashyirwa mu bikorwa, nk’uko yabyijejwe n’intumwa za Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo, zari ziyobowe na Nyangezi Francois, impuguke ishinzwe ibikorwa byo guteza imbere umuco muri minisiteri.

Banagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere, bafata ingamba ko n’ibintu birebana n’umuco ushingiye ku mateka y’u Rwanda bigomba kwitabwaho cyane ko muri Karongi habarizwa ibintu nyaburanga bishingiye ku mateka, harimo Urutare rwa Ndaba n’Ibigabiro by’umwami.

 

Share Button