Udushya mu mukino w’amarushanwa

Umukino w’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu karere ka Burera yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi wagaragaye mo udushya turimo kwigusha k’umunyezamu afite umupira mu ntoki akavuga ko atabona neza maze umukino ugahita urangirira aho adasimbujwe ngo umukino ukomeze.

Imikino y’umupira w’amaguru yo guhatanira kujya muri 1/8 cy’irangiza irakomeje mu karere ka Burera. Umwe muri iyo mikino wari utegerejwe n’abantu benshi ni uwabaye ku wa gatatu tariki ya 05/09/2012, wahuje amakipe y’umurenge wa Cyanika ndetse na Rugarama.

Uwo mukino warangiye ikipe y’umurenge wa Cyanika itsinze iy’umurenge wa Rugarama igitego kimwe ku busa.

Ubwo uwo mukino waburaga iminota mike ngo urangire, mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zirenga ho iminota, umunyezamu w’ikipe ya Rugarama yafashe umupira ahita agwa hasi agaramye abakinnyi bagenzi be barahurura kugira ngo barebe icyo abaye.

Uwo munyezamu yabatangarije ko atari kubona neza kuko bwari butangiye kwira. Ariko bamwe mu bafana b’ikipe ya Rugarama ngo nibo bamubwiye ngo abikore gutyo kugira ngo uwo mukino usubikwe bazawusubire mo kugira ngo barebe ko bazawutsinda nk’uko bitangazwa n’abafana babyiyumviye.

Abafana b’amakipe yombi bahise bajya mu kibuga kureba icyo uwo mukinnyi abaye ariko ku mpande zombi batangira guterana amagambo. Umusifuzi nawe biramuyobera, umukino umara iminota irenga 15 wahagaze maze butangira guhumana.

Ubusanzwe iyo umunyezamu w’ikipe runaka agize ikibazo asimbuzwa undi, yaba adahari agasimburwa n’umwe mu bakinnyi batari abanyezamu.

Umusifuzi wasifuye uwo mukino we ntabwo yakurikije iryo tegeko kuko yahise arangiza umukino, dore ko ngo bwari bumaze guhumana, avuga ko ikipe ya Cyanika ariyo itsinze ntagisibya n’ubwo iya Rugarama itabyemeye.

Umukino wahagaze iminota 10 banze kwemera igitego

Amakipe y’imirenge ya Cyanika na Rugarama azwiho kugira abakinnyi bazi gukina kuko iri ahantu hatangiye gutera imbere, kuburyo mu minsi iri imbere hazaba umujyi.

Umukino wahuje ayo makipe wari witabiriwe n’abantu benshi, watangiye mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba kuko wari wabanjirijwe n’undi mukino w’abakobwa nabo baturuka muri iyo mirenge.

Uwo mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi ariko ikipe ya Cyanika ikomeza gusatira iya Rugarama kugeza ubwo ibonye igitego gitsinzwe n’umukinnyi w’ikipe ya Cyanika witwa Hakizimana Jean Claude.

Abakinnyi b’ikipe ya Rugarama ariko banze icyo gitego bavuga ko uwo mukinnyi agitsinze yaraririye ngo kuko bamunagiye umupira yaraririye kare. Umusifuzi ariko yemeje icyo gitego ababwira ko mu kunaga umupira warenze nta kurarira kubaho, ngo icya mbere ni ugucunga umukinnyi w’ikipe igiye kunaga.

Umukino wamaze iminota igera ku 10 wahagaze abakinnyi ba Rugarama bataremera igitego ariko abasifuzi uko ari batatu (uwo mu kibuga n’abo ku mpande y’ikibuga babiri) bose bemeza ko ari igitego umukino urakomeza.

Umukino warakomeje ariko ikipe y’umurenge wa Cyanika ikomeza gusatira kuburyo amashoti menshi y’abakinnyi yagarurwaga n’amazamu ariko umukino urangira Cyanika itsinze Rugarama igitego kimwe ku busa.

Umukino w’abakobwa wabanjirije uwo warangiye ikipe y’umurenge wa Rugarama itsinze iya Cyanika ibitego bibiri ku busa.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’ayo marushanwa yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe, uzizihizwa tariki ya 15/12/2012, uzaba mu karere ka Burera ku itariki ya 30/09/2012.

 

 

 

 

 

Share Button