Nyuma yuko ikipe ya Rayon Sport isubiye Ku ivuko i Nyanza ikakirwa n’imbaga y’abantu benshi barimo abafana n’abakunzi bayo ndetse n’abaturage b’akarere ka Nyanza, yatangiye shampiyona ikina n’ikipe y’amagaju nayo yo muntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.

Kimwe mubyaranze uyu mukino ni ukwitabira kw’abafana ba Rayon buzuye stade ndetse bakajya n’inyuma yayo ariko stade ya Nyanza igaragaza ko ikiri ntoya ukurikije abafana baza ku bibuga iyo hakinnye amakipe azwiho kugira abafana.

Ikindi ni uko nyuma y’uko aba rayon bagayiwe n’abantu batandukanye ku kuba batararihanyanishije umuryango w’umumotari waguye mu kivunge cyabari baherekeje rayo I nyanza, kandi haravuzwe ama disikuru atandukanye, noneho habanje gufata igihe cy’umunota 1 maze nyakwigendera aribukwa. Andi makuru atugeraho akaba ari uko ubuyobozi bwa Rayon ngo buzakomeza gufasha umuryango wa Nyakwigendera.

Bimwe mubyaranze umukino

Icyabaye rurangiza ni ugutsindwa kwa Rayon imbere y’abafana bayo kandi ku munsi wa mbere, maze abafana barinuba ndetse batangira kuvuga ko baciwe integer zo kugaruka ku bibuga kuko ngo rayon yagaragaje integer nkeye. Yatsinzwe 2-1.

Umufana uzwi cyane witwa Rwarutabura ntiyishimiye iyo nsinzwi maze ahita avugira aho ko ubuyobozi bwa rayon butangiye nabi ati “kandi namwe murabibona ko dutangiye nabi niba mvuze nabi nimumfunge”. Ibi Rwarutabura akaba yarabibwiraga aba polisi bari bamwegereye.

Uretse Rwarutabura kandi, hari n’abandi bafana bagaragaje uburakari na mbere yuko umukino urangira maze umwe asohorwa na polisi ajyanwa hanze maze akomeza gucungwa n’abashinzwe umutekano.

Bimwe mubyaranze umukino1

Umufana yicajwe hasi

Bimwe mubyaranze umukino12

Share Button